Ku bitaro Bikuru bya Ruhengeri ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ijambo ryagarutsweho n’abitabiriye uyu muhango, Mayor w’Akarere ka Musanze yavuze ko bibabaje kubona ibitaro nk’ibi byaraguyemo abantu benshi ariko bakaba bageze iki gihe nta n’umwe barabona wahiciwe.
Kwibuka byabaye ku wa wa Gatanu, hibukwa inzirakarengane zaguye mu Bitaro zirimo abahakoraga, abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bari bahahungiye bizeye ko bahabona ubuzima, ariko bikarangira bishwe.
Kuva imwaka 28 yose ishize, nta muntu n’umwe bari babona wahaguye hariya kuko bataramenya aho babashyiraga, abarokotse bagasaba ko ababikoze batanga amakuru bakerekana imibiri yabo igashyingurwa mu cyubahiro nk’abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko bibabaje kubona ibi bitaro bizwi neza ko haguyemo abantu benshi, abari baharwariye, abahakoraga ndetse n’abarwaza n’abandi bazaga bahahungiye ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe uraboneka wahaguye.
Yagize ati “Birababaje kandi tugiye kubikurikirana ku buryo tuzagera kuri buri wese waba uzi amakuru ya hano akaba yatubwira aho bajugunyaga abiciwe kuri ibi bitaro. Ni ikibazo gikomeye kuba imyaka 28 yose ishize nta we uratera intambwe ngo agaragaze aho abishwe bajugunywaga ku buryo na bo bashyingirwa mu cyubahiro. Tuzabiheraho kuko twabyiyemeje nk’Akarere kandi tuzahabona.”
Dr Muhire Philbert Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri na we avuga ko biteye isoni kuba ahantu nka hariya nta muntu n’umwe bari babona wahiciwe kandi bizwi ko haguye, akavuga ko kuri we bafitiye ideni Abanyarwanda.
Yagize ati “Nk’Abaganga bahano twumva dufitiye umwenda abatugana kuko abantu nkatwe dufite izina ry’Impeshakurama, ariko tukarenga tukambura ubuzima abatugana ni ibintu bitumvikana. Gusa tugiye gufatanya n’inzego za Leta ku buryo tuzamenya abantu baguye hano kuko twashyizeho amatsinda azafatanya n’abakoraga hano gushakisha abantu bafite amakuru yaho bashyize abiciwe hano.”
Akomeza avuga ko itsinda ryashyizweho bafatanyije n’Akarere, ko bizeye ko rizagira umumaro ku buryo bazabona abaguye muri ibi Bitaro aho bajugunywe bagashyingurwa mu cyubahiro.
- Advertisement -
Mu buhamya bwatanzwe n’abaharokokeye na bo bagarutse ku bantu benshi baguye aha, basaba abantu baba bazi aho bajugunywe gutanga amakuru kandi ko biteguye no gutanga imbabazi kugira ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikomeze.
Muri uyu muhango wo kwibuka abari abakozi b’ibi bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bishamikiyeho, ibitaro byanahaye imiryango ibiri y’abacitse ku icumu rya Jenoside inka zizabafasha gukomeza kwiyubaka.
Yanditswe na UWIMANA Joselyne