Kwitinya n’amikoro macye biracyari inzitizi ku iterambere ry’umugore

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Inama izitabirwa n'abagore bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bari mu nzego z'ubuyobozi

Abibumbiye mu rugaga rw’abayobozi n’aba rwiyemezamirimo ku Isi, PLAMFE, bagaragaje ko kutigirira icyizere ndetse n’ubushobozi bucye ari bimwe mu bituma iterambere ry’umugore no kujya mu nzego zifata ibyemezo bitagerwaho.

Abagore bari PLAMFE basanga urugaga rubahuza ruzakemura byinshi.

Ibi ni byatangajwe mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuwa 31 Gicurasi 2022, giteguza inama y’iminsi ibiri izaba ku nshuro ya Gatandatu, tariki ya 01 na 02 Kamena 2022.

Ni inama izarebera hamwe uko abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ndetse na ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika bagira uruhare mu iterambere ry’umugore no guhangana n’ingaruka zatejwe na  COVID-19.

Mu gihe ku Isi uko imyaka iza hagenda harebwa uko uburinganire bwakubahirizwa,  bagore bagenda bajya mu myanya y’ubuyobozi.

Mu Rwanda nka kimwe mu bihugu by’intangarugero mu gushyigikira umugore, abagore bari mu Nteko Ishingamategeko bari ku gipimo cya 61’3%. Ni mu gihe Abayobozi b’Uturere ari 26.7%.

Ku  Isi ibihugu bitatu gusa ni byo bifite hejuru ya 50% by’abagore mu nteko zishinga amategeko.  URwanda ni 61.3%, Cuba 53.2% na Bolivia 53.1%.

Muri Afurika igihugu gikurikira uRwanda ni Afurika y’Epfo ifite abagore 47% mu Nteko ishingamategeko.

Nubwo hashimwa intambwe yatewe, Umuyobozi wungirije muri PSF mu Mujyi wa Kigali, Rugera Jeannette, asanga hakwiye guterwa indi ntabwe kugira ngo umugore abe rwiyemezamirimo ndetse no kujya mu nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “ Urugendo navuga ko rugeze ahantu hashimishije ariko navuga ko dufite indi ntabwe yo gutera nk’abagore cyane cyane no gutinyuka no kwigirira ikizere, kuko mu Rwanda dufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza,bushishikariza abagore haba kujya mu myanya ifata ibyemezo,haba no kwiteza imbere mu bucuruzi.

- Advertisement -

Nkaba mbona ko intambwe imaze guterwa mu bucuruzi ari nziza ariko abagore natwe tukongeramo akacu ,tukongeramo imbaraga ,tugatinyuka ariko tukagira ubumenyi, kwihugura kuko kugira ngo ujye mu myanya ifata ibyemezo bisaba kuba ufite ubumenyi.”

Abibumbiye mu rugaga rw’abagore ba rwimezamirimo ku Isi, basanga uRwanda rwaramaze gutera intambwe ikomeye mu gushyigira umugore, kubera ubuyobozi bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bushyigikira umugore mu iterambere rye.

Umuyobozi wa PLAMFE mu Rwanda, Agatesi Marie Laetitia Mugabo, nawe asanga ko kuba iyi nama igiye kubera mu Rwanda bizafasha  abagore bo mu bihugu bya Afurika bazayitabira gukura isomo ku Rwanda.

Yagize ati “ Baje hano kwirebera .Usanga ,mu bindi bihugu abagore bakiri inyuma mu myanya ifata ibyemezo.Baje kwigira ku Rwanda kandi nabo badusangize ibindi bafite.”

Umuyobozi wa PLAMFE ku Isi, Desiree Djomand ukomoka muri Côte d’Ivoire, nawe yemeza ko uRwanda hari aho rugeze rushyigikira umugore mu kujya mu nzego zifata ibyemezo bityo agasanga urugaga ruhuza abagore  ari igisubizo cy’ibibazo bahura na byo.

Yagize ati “Niba dushaka ko umugore atera imbere, tugomba kuzamura ijwi ryacu.Tugomba gutegura ibiganiro bihuza abagore batandukanye bo ku Isi. Bizagorana kumva umugore umwe ku wundi ariko urubuga ruhuza abagore bakamenyana, bizafasha. Ndatekereza ko urugendo ari buhoro buhoro,turamutse tubikoze, tuzabona impinduka kuri twe.”

Yakomeje ati “Kubera ko ibihugu byose ntabwo bifite icyigero kimwe cy’iterambere, uko bibona ibintu kimwe,ibyo bigomba gushyira imbere,ariko nitubishyira ku murongo hakajyaho urugaga ruhuza abagore, bakaganira ibikizitira umugore, bizarushaho kubateza imbere.”

Uru rugaga ruhuza abagore batandukanye bo ku Isi bari mu nzego z’Ubuyobozi ndetse na rwiyemezamirimo. Rurimo ibihugu 24  muri byo 18 ni ibyo muri Afurika.

Inama izitabirwa n’abagore bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bari mu nzego z’ubuyobozi
Agatesi Laetitia Mugabo asanga abizitabira Inama bazakura isomo ku Rwanda


TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW