Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

M23 n’ingabo za Leta bararwana inkundura ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/26 10:10 AM
A A
1
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Inyeshyamba za M23 kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu biravugwa ko zagabye igitero gikomeye ku kigo cya gisilikare cya Rumangabo kiri mu ntera itari kure y’Umujyi wa Goma, amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane imirwano yakomeje kuhabera.

Imirwano ya M23 irabera ku kigo cya Rumangabo aho yigeze kugira ibirindiro muri 2012-2013

Amakuru yaramutse avugwa muri iki gitondo cyo ku wa Kane ariko ataremezwa n’ingabo za Congo cyangwa M23 yemezaga imirwano yaramukiye ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Related posts

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

Ku mugoroba wo ku wa 25 Gicurasi 2022, amakuru yavugaga ko inyeshyamba zigaruriye icyo kigo.

Urubuga https://www.lehautpanel.com ruvuga ko Perezida wa Sosiyete sivile muri Teritwari ya Rutshuru, ahitwa Gisigari yavuze ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ibi yabitangaje ku wa Gatatu nimugoroba mu masaha imirwano yabaga.

Karabuka shirambere J Marie, yavuze ko mu masaha y’umugoroba ku wa Gatatu imirwano yari igikomeje hagati ya FARDC na M23.

Mu masaha ya saa 18h20 imirwano yari igikomeje hariya ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo, ahitwa Gisigari, muri Rutshuru.

Ibiro ntaramakuru Reuters byo byavugaga ko inyeshyamba za M23 zakomeje gusatira ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Amakuru byahawe n’abantu babiri bo mu nzego z’umutekano ngo yemeza ko inyeshyamba zagose icyo kigo.

Imirwano ikomeye i Rumangabo, Reuters yayihamirijwe n’Umuyobozi wa Pariki ya Virunga witwa Emmanuel de Merode, utuye i Rumangabo, gusa nta byinshi yarengejeho.

Rumangabo yabaye ibirindiro bikuru bya M23 mu gihe cy’intambara ya mbere muri 2012-2013. Gusa nyuma yaje kuneshwa ihungira muri Uganda, abanda bajya mu Rwanda.

Ishami rya UN rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA rivuga ko imirwano yahereye muri Teritwari ya Rutshuru muri Werurwe 2022, kuva ku wa Mbere ikagera no muri Teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Kibumba kuri 20Km uvuye i Goma.

OCHA ivuga ko kuva kuwa kabiri abantu basaga 10,000 bahunze imirwano y’i Kibumba bakerekeza mu duce twa Rugari na Kibati muri 8Km uvuye i Goma. Abo biyongera ku bagera ku 26,000 bahunze mu duce twa Rutshuru kuva ku Cyumweru, n’abandi hafi 40,000 bavuye mu byabo kuva mu kwezi kwa gatatu muri iyo teritwari.

Ingabo za Congo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

PSG Académie y’u Rwanda yagarukanye ishema mu rwa Gasabo

Inkuru ikurikira

Nyarugenge: Umusore birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi

Inkuru ikurikira
Nyarugenge: Umusore birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi

Nyarugenge: Umusore birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi

Ibitekerezo 1

  1. kanani says:
    shize

    Iteka iyo mbonye IMBUNDA,ngira ubwoba.Nkibaza impamvu abantu bakoze imbunda nyamara nta kindi igamije uretse kwica abantu.Ku rundi ruhande,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli.Muli make,ayo mategeko yarebaga Israel ya kera gusa.Nkuko yakuyeho Gukebwa,Ibitambo,etc…

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010