Min Bamporiki yahagaritswe mu nshingano ze “hari ibyo akurikiranyweho”

UPDATE: Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Hon Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

RIB yavuze ko iperereza ku byaha akurikiranweho rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

 

INKURU YABANJE: Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasoye itangazo rivuga ko Hon Edouard Bamporiki wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagatswe mu mirimo ye kuko “hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Bamporiki Edouard aherutse gushyira kuri Twitter ifoto yifatanyije n’Abasilamu

Hari hashize umwanya muremure ku mbuga nkoranyambaga bihwihwiswa ko Bamporiki yaba yatawe muri yombi.

Itangazo rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; 

None ku wa 05 Gicurasi, 2022 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

UMUSEKE uracyagerageza kuvugisha Urwego rw’Ubugenzacyaha ku byo Hon Bamporiki akurikiranyweho, ariko amakuru akomeje kuvugwa ni uko yaba afunzwe.

 

- Advertisement -

Kujya muri Guverinoma kwe byaratunguranye…..

Hon Bamporiki ntatinya kuvuga amateka ye akomeye, uburyo yavuye iwabo icyo gihe hari Cyangugu, aje i Kigali gushakisha ubuzima mu mirimo isanzwe, ariko nyuma akazamuka bikagera n’ubwo aba Umudepite.

Mu 2017 nibwo Hon Bamporiki yagizwe Umukuru w’Itorero ry’Igihugu, ahava muri 2019 agizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Bamporiki, yari azwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ‘Kideyo’.

Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari Umudepite uhagarariye FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nubwo hataratangazwa ibyaha agomba gusobanura, mu Rwanda hashize igihe hamenyekanye ko mu irushanwa rya Miss Rwanda abaritegura basambanyaga abakobwa babizeza kuryegukana. Iyi nkuru yakoze ku mutima Perezida Paul Kagame ubwo yari muri Congress ya RPF-Inkotanyi, abigarukaho avuga ko bitumvikana uburyo ibyo bikorwa byo muri Miss Rwanda nta rwego rwabugenzuraga, cyangwa ngo habe amategeko azwi abigenga.

UMUSEKE.RW