Mu mukino udashamaje, Police yasezereye Étoile de l’Est mu gikombe cy’Amahoro

Mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe y’Igipolisi yatsinze Étoile de l’Est FC yo mu Akarere ka Ngoma, biyihesha kugera muri ½ cy’irangiza.

Police FC yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Kane, nibwo hakinwaga umukino wagombaga gutanga indi kipe ya Kane igomba gusanga izindi eshatu muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro. Police FC yari yatsindiye Étoile de l’Est FC iwayo ibitego 2-1, yasabwaga kutarekura ayo mahirwe yari ifite mu biganza byayo.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda zarengagaho iminota mike, nyamara byari biteganyijwe ko uyu mukino utangira Saa Cyenda zuzuye ariko si ko byagenze.

Ikipe ya Police FC yakinaga nk’ishaka kunganya uyu mukino, cyane ko yari ifite impamba y’ibitego byayo bibiri yatsindiye hanze. Bisobanuye ko Étoile de l’Est FC ari yo yasabwaga akazi ko gutsinda byibura ibitego 2-0 kugira ngo ibashe gusezerera iyi kipe y’Igipolisi.

Nyuma yo gukomeza gucungana, ikipe zombi zarangije iminota 45 nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi n’ubwo Étoile de l’Est yageraga ku izamu rya Police FC ariko ntibibyaze umusaruro.

Igice cya Kabiri, biciye kuri Nwosu Samuel Chukwudi, Harerimana Jean Claude na Niyonkuru Abubakar, ntabwo Étoile de l’Est FC yigeze yorohera Police FC n’ubwo Usengimana Faustin na bagenzi be bari bahagaze neza mu bwugarizi.

Iyi kipe y’i Ngoma, yakomeje gutera inyoni uburyo yabonye, biza kuyiviramo gutsindwa igitego ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri waciye kuri Twagirayezu Fabien asigara arebana n’umunyezamu, maze umupira awushyira mu rushundura.

Umukino warangiye Étoile de l’Est FC isezerewe ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri kimwe, mu mikino ibiri izi kipe zakinnye.

Ikipe ya Police FC izakina na AS Kigali FC muri ½ cy’irangiza, mu gihe Rayon Sports yo izahura na APR FC. Imikino ibanza izakinwa mu Cyumweru gitaha.

- Advertisement -
APR FC izahura na mukeba wayo muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW