Rwamagana na Musanze zegukanye shampiyona y’Imikino Ngororamubiri

Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino mu mikino Ngororamubiri ikinwa n’Abafite Ubumuga, ikipe y’Akarere ka Rwamagana mu Bagore n’iy’Akarere ka Musanze mu Bagabo, ni zo zegukanye igikombe.

Imikino ya nyuma mu byiciro byombi, yabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, ku Cyumweru tariki ya 28 Mata.

Ikipe ya Musanze muri rusange, ni yo yegukanye imidari myinshi (18) irimo 10 ya Zahabu. Iyi kipe ni na yo yegukanye irushanwa mu Cyiciro cy’Abagabo.

Mu Cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Rwamagana ni yo yegukanye igikombe nyuma yo kwegukana imidari 13 irimo umunani ya Zahabu. Iyi ni na yo yaje ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rusange.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, Nyabihu yabaye iya Kabiri, Gasabo iza ku mwanya wa Gatatu, Huye iba iya Kane, Rwamagana iza ku mwanya wa Gatanu, Kirehe iza ku mwanya wa Gatandatu, Nyagatare iza ku mwanya wa Karindwi mu gihe Bugesera yabaye iya Munani.

Mu Cyiciro cy’Abagore, Musanze yabaye iya Kabiri, Gasabo iza ku mwanya wa Gatatu, Nyagatare iza ku mwanya wa Kane, Ngoma ifata umwanya wa Gatanu mu gihe Kayonza yaje ku mwanya wa Gatandatu.

Imikino ya nyuma yari ikomeye
Imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Bugesera
Ubwo hahembwaga ikipe ya Musanze mu Cyiciro cy’Abagabo
Ikipe ya Rwamagana yahize izindi mu Cyiciro cy’Abagore
Imikino ya nyuma yarimo guhangana
Muri Stade ya Bugesera, byari bikomeye
Abitwaye neza babiherewe ibihembo
Mu Cyiciro cy’Abagore, ikipe zaje imbere zahawe imidari
Byari ibyishimo ku kipe zahize izindi
Ikipe zaje imbere zambitswe imidari

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW