Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Inkuru Nyamukuru

Munyenyezi woherejwe na US yasabye kuvanwa muri Gereza ya Nyamagabe

Ange Eric Hatangimana Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/05/11 7:13 AM
Muri Inkuru Nyamukuru, Ubutabera
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
1
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Butare – Urukiko rwisumbuye rwa Huye uyu munsi rwari gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Beatrice Munyenyezi uregwa jenoside ariko yasabye igihe aragihabwa.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 10 afunzwe muri Leta zunze ubumwe za AmericaMunyenyezi

Munyenyezi woherejwe na Leta ya Amerika afungiye muri gereza y’abagore ya Nyamagabe, ashinjwa ko yakoze jenoside mu mujyi wa Butare (Huye), ibyo we ahakana.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

Ubwo urubanza mu mizi rwari rugiye gutangira mu gitondo ku wa Kabiri, umwunganizi we Me Bruce Bikotwa yavuze ko hari icyo bashaka kubwira urukiko.

Yavuze ko we n’umukiliya we batarabona inyandiko ihindura inyito y’ikirego nk’uko bayisabye kandi bikumvikanwaho ubwo baheruka mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwasubije ko guhindura inyito y’ikirego basabwe babikoze ndetse ko inyandiko nshya iri muri ‘system’ y’ubucamanza ababuranyi bose bageraho.

Me Bikotwa yavuze ko iyo nyandiko bayibonye “mukanya”, ko muri ako kanya mu rukiko batahita bayigaho ngo bayisesengure banaburane, asaba urukiko ko bahabwa igihe.

Beatrice Munyenyezi w’imyaka 52 muri Mata (4) 2021 yagejejwe mu Rwanda nyuma yo gufungirwa imyaka 10 muri Amerika ahamijwe kubeshya inzego zaho z’abinjira n’abasohoka.

Yabwiye urukiko ko aho afungiye i Nyamagabe hatorohereza abashaka kumusura, ndetse n’abaganga be mu gihe avuga ko arwaye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Yinginze umucamanza ngo urukiko rutegeke ko asubizwa gufungirwa muri gereza y’abagore iri i Mageragere i Kigali, aho yari afungiye nyuma yo kugezwa mu Rwanda.

Umwunganizi we na we ati: “Turasaba ko asubizwa i Kigali akazaza kuburana ku itariki yumva azaba ameze neza”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi ari we wanze kuburanira kuri Skype asaba kujyanwa mu rukiko rurimo kumuburanisha, ko ari uko yajyanywe muri gereza yegereye urwo rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko aho afungiye i Nyamagabe nta cyabuza abaganga n’abamusura kumugeraho, bukabona ko agamije gusa gutinza urubanza.

Urukiko rwanzuye ko Munyenyezi agomba guhabwa umwanya wo gusoma inyandiko nshya y’ibyo aregwa.

Ariko ruvuga ko rutahindura icyemezo cyo kumufungira i Nyamagabe kuko cyashingiye ku kuba yaranze kuburanira kuri Skype bityo akegerezwa urukiko rwa Huye rumuburanisha.

Huye na Nyamagabe ni imijyi ibiri yegeranye iri mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Urukiko rwamugeneye igihe cyo gusoma dosiye ye, ruvuga ko urubanza rwe ruzatangira tariki 31 Gicurasi, 2022.

Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali – uyu, na nyina Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri mu 1994, bombi bafungiye ibyaha bya jenoside bahamijwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Munyenyezi ashinjwa ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza cyane cyane abigaga muri kaminuza, abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga Interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Mu iburanisha ry’ibanze, ibi byaha Munyenyezi yarabihakanye.

IVOMO: BBC Gahuza

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Habimana Sosthène yagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore

Inkuru ikurikira

Kigali: Umugabo yatawe muri yombi acuruza amavuta atemewe ahindura uruhu

Inkuru ikurikira
Kigali: Umugabo yatawe muri yombi acuruza amavuta atemewe ahindura uruhu

Kigali: Umugabo yatawe muri yombi acuruza amavuta atemewe ahindura uruhu

Abatuye Umujyi wa Muhanga bifuza ko imihanda mishya irimbishwa imikindo

Abatuye Umujyi wa Muhanga bifuza ko imihanda mishya irimbishwa imikindo

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010