Musanze: Ubuyobozi bw’ishuri rya gisirikare bwakebuye abagisakaje amabati y’asibesitosi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ubuyobozi bwa gisirikare burasaba abagisakaje amabati y'asibesitosi kuyakuraho kuko atera ingaruka zidakira

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya gisirikarere rya Nyakinama riherereye mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bwakebuye abagisakaje amabati y’asibesitosi kuko atera ingaruka.

Ubuyobozi bwa gisirikare burasaba abagisakaje amabati y’asibesitosi kuyakuraho kuko atera ingaruka zidakira

Mu ishuri rya gisirikare rya Nyakinama mbere hari hashakaje amabati ya fibro-cement cyangwa asibestosi (asbestos) ariko ubu aya mabati yavanweho asimbuzwa aho andi kuva mu mwaka wa 2019 aho bakuyeho amabati angana na metero kare 17,000

Major Viateur Nkeramihigo umukozi muri iri shuri rikuru rya gisirikare ukora ubuvuzi yabwiye UMUSEKE ko abandi bagisakaje aya mabati ya fibro-cement bakwiye kuyakuraho kuko agira ingaruka zirimo gutera indwara zidakira zirimo cancer y’ibihaha.

Ati “Amabati y’asibesitosi arimo uburozi bityo n’abandi bakiyafite mbagiriye inama yo gukuraho. Ayo mabati aho asigaye hose kuko ari mabi n’uwaba agifite ingingimira amenye ko ari ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’igihugu ntabwo twakwifuza rero ko ibyo twagezeho dukuraho ayo mabati hari aho yaba akivugwa mu Rwanda.”

Umuryango wa Jean Marie wateye intambwe yo gukura amabati y’asibesitosi ku nzu yabo kuko atera ingaruka

Hari abateye intambwe ku giti cyabo bakuraho aya mabati, umuryango wa Sindibona Jean Marie utuye mu Mudugudu wa Burera, mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze wari wasakaje amabati y’asibesitosi kuva mu mwaka 1980. Ubu bayakuye ku nzu yabo bashyiraho amabati adatera ingaruka.

Jean Marie avuga ko gusimbuza amabati y’asibesitosi byoroshye. Ati “Kuyakuraho ntabwo bihenze hasigaye hari abantu benshi bahuguwe kuyakuraho bakaba banabizi n’ibiciro byabaye bito kuko niyo ubivanyeho aho kubijugunya habaye hafi muri Musanze hari icyobo cyo kubijugunyamo.”

Intara y’Amajyaruguru imaze kugera ku kigero cya 77.6 ku ijana ikuraho amabati ya fibro-cement. Dancilla Nyirarugero Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yibutsa abaturage ko ubuzima aribwo bwa mbere.

Ati “Ndakangurira abaturage ku giti cyabo bamenye ko ubuzima aribwo bw’ibanze kandi bose bazi ingaruka z’amabati y’asibesitosi bityo bafatanye na Leta nabo bayakuraho kuko ubuzima nibwo bwa mbere.”

Kuva mu mwaka wa 2011 Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire isaba abaturarwanda bagisakaje amabati ya fibro-cement cyangwa asbestos kuyakuraho, ubu mu gihugu hose bigeze kuri 73.2% aya mabati avanwaho.

- Advertisement -

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Musanze