NFF yasoje ibikorwa byo Kwibuka abana bazize Jenoside

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’iminsi irindwi, Fondation Ndayisaba Fabrice, NFF, yasoje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 12 abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ishuri ry’incuke rya NFF niryo ryateguye ibikorwa byo Kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Binyuze muri Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) by’umwihariko mu ishuri ry’inshuke ry’uyu muryango (École Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice) hasojwe icyumweru cyo Kwibuka mu mashuri ya Kicukiro abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho Akarere ka Kicukiro kabasabye kwagura imbago bakagera no mu tundi Turere.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022,  aho ku rwego rw’Akarere cyabereye mu ishuri rya Happy Kids riri mu Murenge wa Gahanga, ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze icyumweru bitangwa hirya no hino mu mashuri ya Kicukiro.

Umuvugizi wa NFF Rwanda, Uwizeyimana Chantal, yavuze ko ubwo batekerezaga iki gikorwa byari mu rwego rwo gufasha abana gukura bazi kandi basobanukiwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Igiti kigororwa kikiri gito. Kandi umwana icyo atojwe ari muto ni cyo atora. Ni yo mpamvu twatekereje ko iki gikorwa cyazajya kibaho mu mashuri, abana bakigishwa imvo n’imvano y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamenya icyatumye bagenzi babo bicwa, bakakirwanyiriza kure.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Kicukiro, Munyantore Jean Claude, wari waje kwifatanya na NFF, yashimiye Ndayisaba Fabrice Foundation kuba baratekereje iki gikorwa ndetse akifuza ko cyakwaguka kikagera no mu tundi Turere tw’Igihugu.

Ati “Fondasiyo Ndayisaba Fabrice ni Fondasiyo dufatanya kandi dushimira uruhare rwa yo, kandi ruzanakomeza, mu bikorwa byo Kwibuka mu mashuri yacu, Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahubwo nabasaba ngo bagure bajye no mu tundi Turere kugira ngo kigere kuri benshi.”

Ibi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NFF Rwanda, Ishimwe Kirezi Aurore wavuze ko na bo bashaka kugeza iki gikorwa no mu zindi Ntara kikava mu Mujyi wa Kigali gusa.

Kwibuka abana n’Ibibondo mu mashuri bisanzwe bikorwa hifashishijwe imikino abana bakunda mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

- Advertisement -
Umutoza wungirije muri Rayon Sports, yari yaje kwifatanya na NFF
Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice akomeje ibikorwa by’ubugiraneza
Umuvugizi wa NFF, Uwizeyimana Chantal
Munyantore Jean Claude Ushinzwe Uburezi mu Akarere ka Kicukiro, yari yaje kwifatanya na NFF

Bakoze urugendo rwo Kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

Abana bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW