Nyaruguru: Abahinzi b’ibigori barasaba ubwanikiro buhagije

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Nyaruguru batunganirijwe igishanga bahingagamo baravuga ko ubwanikiro bwabyo bafite ari buto bagasaba ubundi.

Abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Mata basaba guhabwa ubundi bwanikiro

Mu gutangiza icyumweru cy’ubufatanyabikorwa n’ubujyanama kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022 Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’abagize inama Njyanama y’Akarere basuye ibikorwa by’abafatanyabikorwa bibumbiye muri “JADF Indashyikirwa”.

Hasuwe abahinzi b’ibigori bibumbiye muri koperative yitwa TUZAMURANE Mata iherereye mu kagari ka Ramba mu murenge wa Mata.

Aba bahinzi ubwo basurwaga babwiye ubuyobozi ko bishimiye ubwanikiro bubakiwe kuko bizabafasha kubona aho banika umusaruro wabo ntiwangirike, gusa bagasaba ubuyobozi ko bakurikije umusaruro babona ubwanikiro bubakiwe babona budahagije bagasaba ko bakubakirwa ubundi.

Uwitwa Nyiraneza Esther yagize ati “Ubwanikiro twubakiwe nibucye byibura badufashije bakatwongereraho ubundi nka bubiri bukaba butatu byadufasha.”

Undi muhinzi witwa Musabyemariya Beatha yagize ati “Ubwanikiro twubakiwe buradufasha ariko urebye ntibuhagije ubuyobozi budufashije batwubakira n’ubundi”.

Munyaneza Cyriaque ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mata nawe yavuze ko iby’abaturage bavuga ko ubwanikiro budahagije bifite ishingiro .

Ati“Igishanga gifite ubuso bwa hegitari mirongo inani birumvikana ko umusaruro wose w’ibigori waboneka utakwanikwa muri ubu bwanikiro bumwe ducyeneye ko babwongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko nk’ubuyobozi bifuza ko umuturage wabonye umusaruro agomba kugira aho awuhunika naho awujyana ku isoko byagaragaye ko igishanga cyatunganyijwe ari kinini kandi umusaruro w’ibigori uvamo ugera kuri toni magana ane.

- Advertisement -

Ati“Birasaba yuko tuzagerageza tukabubakira ubundi bwanikiro.”

Koperative TUZAMURANE Mata igizwe n’abanyamuryango 749 bakaba bahinga mugishanga gifite hegitari mirongo inani.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyaruguru