Pasiteri uzi umuryango ujya mu ijuru, yasabye amafaranga abashaka kurijyamo

Ntabwo ari amafaranga menshi cyane, ariko si na make, uyu muvugabutumwa yasabye abayoboke be amadolari 700 (ararenga Frw 700, 000) kugira ngo azabashe kubageza mu ijuru.

Pasiteri Ade Abraham avuga ko ibyo yabwiye abayoboke be ari Imana asenga yabimuhishuriye

Uyu muvugabutumwa ubu uri mu bibazo bikomeye ni uwo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba muri Nigeria.

Pasiteri Ade Abraham yashyikirijwe Polisi n’umwe mu bayoboke be, wavuze ko yamusabye amadolari 750$ amwizeza ko amwereka umuryango ugana mu ijuru mu mujyi wa Araromi-Ugbeshi, muri Leta ya Ekiti.

Umuvugabutumwa uvugwa yavuganye na BBC, ayibwira ko ijambo ry’ “umuryango ugana mu ijuru” yarikoreshejwe abitegetswe n’Imana asenga, ngo niyo muhishuriye ko agerageza ukwizera abayoboke be bafite, gusa ngo nta mafaranga na make arahabwa.

Ihuriro ry’Abakiristu muri Nigeria ryasohoye itangazo ryitandukanya na Pasiteri Ade Abraham, ndetse Polisi yo muri Leta ya Ekiti yamaze gukusanya ubuhamya bw’abayoboke be, inatangiza iperereza.

Pasiteri Ade Abraham, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yabanje kugira itorera muri Leta ya Kogi, arahava ajya muri Leta ya Kaduna, naho arahava ajya muri Leta ya Ekiti.

Umuyoboke wa Paisteri Ade wamureze muri Polisi we yahise asubira muri Leta akomokamo ya Kaduna, ariko umugore we yanze kumukurikira avuga ko “umunezero” uri hafi kuza.

Pasiteri Ade, uzwi ku izina rya Noah Abraham, yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bishize aho yasabaga abayoboke be kubwira bene wabo baba mu mahanga kohereza amafaranga yo gushyigikira urusengero rwe.

Pasiteri aherutse gusaba abayoboke kubwira abo mu miryango yabo baba hanze kohereza ifaranga rigafasha urusengero rwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -