Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo inkuru y’inshamugongo yamenyekanye ko impinja 11 zahiriye mu nzu babyarizamo mu burengerazuba bw’Umujyi wa Tivaouane muri Senegal.
Ni inkuru yababaje abatari bake harimo n’imiryango y’aba bana 11 bahiriye muri materineti y’Ibitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh, gusa impinja eshatu zo zabashije gutabarwa.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije imiryango y’aba bana na Senegal muri rusange kubera iyi nkuru y’akababaro y’inkongi yatwaye ubuzima impinja 11.
Ubutumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Turabihanganishije Perezida Macky Sall na Senegal kuri iki gihombo gikomeye cy’ubu buzima.”
Bamwe mu baburiye abana babo muri iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi bavuze ko aba bana harimo abavutse igihe kitageze ndetse n’ababyeyi babo bagapfa bakibyara ariyo mpamvu bari bakitabwaho n’abaganga.
Moustapha Cisse yabuze mwishya we w’ibyumweru bitatu, yabwiye Reuters ko mushiki we yari yapfuye akimara kubyara. Ni mu gihe hari n’undi wavuze ko muramu we na we yapfuye mu byumweru bitatu biherutse agasiga uruhinja rw’amezi 7 rwitabwagaho n’abaganga .
Perezida Macky Sallakaba yarahise ashyiraho iminsi itatu y’icyunamo cyo kunamira izi mpinja, ahita anirukana Minisitiri w’Ubuzima, Abdoulaye Diouf Sarr.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW