RDF yasabye ko habaho iperereza ryihuse ku bisasu ingabo za Congo zarashe mu Rwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Col Ronald Rwivanga Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda

U Rwanda rwasohoye itangazo risaba urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda.

Col Ronald Rwivanga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

UMUSEKE wari wabagejejeho inkuru y’uko mu Mirerenge ya Kinigi na Nyange y’Akarere ka Musanze yaguyemo ibisasu byanakomerekeje umugore uvuye guhinga, binangiza inzu z’abaturage.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko RDF isaba iperereza ku bisasu ingabo za Congo, FARDC zohereje mu Rwanda.

U Rwanda rwasabye itsinda ry’ingabo z’Akarere ryitwa Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugenzura kurasa kwarenze urubibi rwa Congo amasasu akagwa ku butaka bw’u Rwanda, bikozwe n’ingabo za Congo.

Kuri uyu wa Mbere ahagana saa 9h59 a.m no kugeza saa 10h20 a.m RDF ivuga ibisusu bya roketi byarashwe mu Kinigi no mu Murenge wa Nyange hafi y’Akarere ka Burera bigakomeretsa abaturage bikanangiza inzu zabo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yagize ati “Umutekano muri ako gace wongeye kumera neza. Abakomeretse bari kwitabwaho, abayobozi bari kugenzura ibyangingiritse.”

Yongeyeho ko “RDF isaba iperereza ryihuse rikozwe n’urwego EJVM, kandi ko inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ziri kuganira n’inzego zo muri Congo Kinshasa kuri ibi byabaye.”

Hari igisasu cyaguye kuri butike cyangiza iyo nzu

Musanze: Ibisasu byaturikiye muri Kinigi na Nyange – icyo abaturage bari kuvuga

- Advertisement -

UMUSEKE.RW