Ruhango: Hibutswe abana n’abagore biciwe mu nzu yahinduwe iy’amateka ya Jenoside

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bamwe mu bafite Imiryango yazize Jenoside bashyize indabo ahari ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abatuye mu Murenge wa Bweramana bibutse abagore n’abana 470 bazize Jenoside bashyira indabo ku nzu biciwemo yahinduwe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.

Inzu abagore n’abana biciwemo yahinduwe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye mu Murenge wa Bweramana.

Abatanze ubuhamya bavuga ko bashyizwe mu nzu imwe bizeye ko bahabonera ubuhungiro, ariko abagore n’abana bagera kuri 470 barahicirwa.

Mutoneshe Laetitia watanze ubuhamya avuga ko yamenye ko akomoka mu batutsi abo baturanye batangiye kubica babavanguye muri bagenzi babo ba bahutu.

Yagize ati “Ababyeyi  bacu n’abavandimwe babishe urupfu rubi rw’agashinyaguro kandi babicira mu nzu imwe.”

Yavuze ko Burugumesitiri wa Konini Murama icyo gihe wagombaga kubakiza, niwe wabagambaniye ari kumwe n’abasirikare kuko hari abamubonaga aje bagahunga.

Avuga ko mu bandi bishe abo babyeyi n’abana babishe nabi kuko abana babakkubitaga ku bikuta barangiza bakabashyira mu cyobo rusange.

Ati “Mbabazwa cyane n’umubyeyi wacu witwaga Mariya wakundaga Inkotanyi cyane, bamwica atazibonye.”

Perezidanti wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Mukaruberwa Jeanne D’Arc avuga ko ababyeyi benshi biciwe muri iyi nzu bari abarezi, ababishe ntabwo bigeze bazirikana ineza abo babyeyi babagiriye babigisha.

Ati “Kuva kera abagore n’abana mu ntambara ntabwo bicwagwa ahubwo bajyanwaga iminyago ariko ibyo Interahamwe n’abasirikare bakoze muri Jenoside ni bintu bigayitse.”

- Advertisement -

Yasabye urubyiruko ko rugomba kwimakaza urukundo kubera ko bafite igihugu n’Ubuyobozi bubakunda butavangura abanyarwanda.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango  Rusiribana Jean Marie yavuze ko abiciwe muri iyo nzu batakomokaga mu Murenge wa Bweramana gusa kuko hari n’abari bavuye mu tundi duce.

Ati “Twatanze ingurane kugira ngo iyi nzu abagore n’abana biciwemo  ibe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.”

Rusiribana yavuze ko bateguye Jenoside yakorewe abatutsi batangiye gukora igerageza ryayo mu myaka itandukanye, iza kugera ku ndunduro muri Mata yo mu 1994.

Yashimiye ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi  zahagaritse Jenoside igihugu  kikaba kimaze kwiyubaka.

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no muri iyi minsi 100 yahariwe ibikorwa byo kwibuka, ko bagomba kwanga ikibi bakerekana aho imibiri y’abatutsi yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Bamwe mu bafite Imiryango yazize Jenoside bashyize indabo ahari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside
Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye
Mutoneshe Laetitia watanze ubuhamya
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye umuhango wo kwibuka
Visi Meya Rusiribana Jean Marie yavuze ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango