Rusizi: Umugore yagiye gucuruza, agarutse asanga umugabo we mu mugozi yapfuye

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko yasanzwe mugozi amanitse yapfuye, bikekwa ko yiyahuye. Byabereye mu Mudugudu wa Gitinda, mu Kagari ka Kamashangi, mu Murenge wa Kamembe ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi, 2022 ahagana saa cyenda z’amanywa.

Inzu nyakwigendera yari atuyemo n’umuryango we

Uyu mugabo witwa NGARAMBE Janvier yasanzwe mu mugozi mu rugo iwe.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kamashangi bwabwiye Umuseke ko amakuru bwayamenye buyabwiwe n’umugore wa Nyakwigendera.

Ngo uyu mugore yagiye gucuruza asiga umugabo we ari muzima agarutse asanga ari mu mugozi yapfuye. Ubuyobozi buvuga ko imibanire y’umugabo wapfuye n’abaturanyi be nta makimbirane yarimo.

NDORİMANA Jean D’amour ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi yagize ati ”Saa kenda n’igice twahamagawe n’umudamu we. Twahawe amakuru ko umugore agiye gucuruza yamusize ari muzima.”

Umugore ngo avuye gucuruza yaratashye akomanga igipangu abura umwikiriza, azenguruka anyura mu gikari asanga imiryango y’inzu yose ikinguye, ageze mu gikoni asanga umugabo we amanitse mu mugozi yapfuye.

Ubuyobozi buvuga ko umugabo nta kazi yari afite, ariko ko yari abanye neza n’abaturanyi be.

Ayo makuru yamenyeshejwe RİB iratabara, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i Rusizi.

- Advertisement -