Rusizi: Umusaza w’imyaka 77 bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

Umusaza yasanzwe mu mugozi amanitse bikekwa ko yiyahuye, nyakwigendera  yabanaga n’umugore we w’imyaka 74 n’umukobwa we ndetse n’umwuzukuru we.

Umugozi

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gicurasi, 2022 mu Mudugudu wa Nyakagoma, mu Kagari ka Kamanu, mu Murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi.

Amazina ya nyakwigendera ni MASUMBUKO Andre yari afite imyaka 77 y’amavuko.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko  umukobwa we babanaga witwa NYIRANSABIMNA, yavuye ku isoko rya Nyakabuye agasanga inzu ikinze ni ko guhita agerageza kubaza aho ababyeyi be bagiye.

Mu gukomeza gushakisha yabonye atari kubabona afata umwanzuro wo kwiyambaza abaturanyi bica idirisha nibwo umwana we yaciyemo yinjira mu nzu, arakingura basanga umusaza amanitse mu mugozi.

Ubuyobozi bw’Akagari bukibimenya bwahise bubimenyesha inzego z’Umutekano n’Ubugenzacyaha (RIB).

Bimenyimana Philbert, Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’Akagari ka Kamanu yabwiye Umuseke ko uwo muryango wigeze kubana mu makimbirane aturutse ku mukobwa wo muri urwo rugo wahabyariye ariko ngo hari hashize igihe kinini kuko umwana yabyaye afite imyaka 10.

Yameza ko ayo makimbirane yari yarahosheje atacyumvikana.

Ati ”Byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), bagiye mu nzu basanga uwo musaza yamaze kwiyahura amanitse mu mugozi. Yari afite umukobwa wabyariye mu rugo batavugaga rumwe, inzego z’Umudugudu n’Akagari zagerageje kubaganiriza biratuza nta n’urwego rwari ruherutse kujya gukemura icyo kibazo.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo kwiyahura k’uyu musaza bimenyekanye muri uyu mugoroba inzego z’umutekano zabimenyeshejwe.

Umurambo we urajyanwa mu bitaro mu gitondo.

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW i RUSIZI.