Sweden: Patrick Nkundabose yasohoye indirimbo “Isoko” iri kuri album ye ya mbere

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patrick Nkundabose yashyize hanze indirimbo “Isoko” yanditse mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikaze mu isi yose.

Patrick Nkundabose ukorera umuziki ku mugabane w’uburayi

Patrick Nkundabose yamamaye muri Alarm Ministries akiba mu Rwanda, ubu atuye mu gihugu cya Sueden ari n’aho akorera ibikorwa bya muzika.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka Ndi umuhamya, Amaraso ya Yesu yakoranye na Keila, Atawale n’izindi yashyize hanze mu bihe bitandukanye.

Ni umunyempano ufite icyerekezo cyo kwamamaza ubutumwa bw’ijuru akoresheje impano Imana yamuhaye nta kiguzi.

Yabwiye UMUSEKE ko indirimbo “Isoko” yashyize hanze kuwa 02 Gicurasi 2022 yayanditse mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikajije umurego.

Patrick Nkundabose avuga ko yakoze iyi ndirimbo mu kugaragaza ko n’ubwo abantu baba bihebye Imana ica inzira ahakomeye.

Ati “Nubwo mbona ubuzima busa nk’ubuhagaze Imana ishobora kurema ibyawe byapfuye(bidafite ubuzima)”

Itangira igira iti “Turashaka isoko y’amazi y’ Ubugingo Tuvubire imvura, Imvura y’umugisha.”

Iyi ndirimbo ihembura imitima yabarushye ikomeza igira iti “Dudubiza! Wa Soko we y’umugisha Tuvubire imvura, imvura y’ Umuhindo. No mu butayu, ahadaturwa Wamfukuriyemo amariba. mu kidaturwa wadudubijemo imvura y’ Umuhindo.”

- Advertisement -

Mu majwi meza agira ati  “Nyinjiza mu ibenga ry’umunezero wawe maze mbone uko ngushimira Mwami. Ndategereje ndarindiriye gukira. Nubwo nta buzima ariko wowe Mwami uraburema.”

Iyi ndirimbo “Isoko” ya Patrick Nkundabose iri kuri album ya mbere izasohokaho indirimbo zihembura imitima ya benshi nk’intego yihaye.

Avuga ko mu gukora indirimbo yibanda ku butumwa agiye gutambutsa, abagenewe iyo ndirimbo n’injyana inogeye amatwi.

Yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko ubutumwa bunyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bufasha benshi kandi n’izo ndirimbo zikunzwe.

Ati ” Icyo nsaba Abakristo ni ukurushaho gushyigikira abaririmbyi mu mpano zabo kuko ni ivugabutumwa nk’irindi ryose.”

Patrick Nkundbose asaba abahanzi b”ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kubikora babikunze, bagashyira umwete muri uyu murimo wo kwamamaza ubwami bw’ijuru.

Nyuma y’iyi ndirimbo atangaza ko hari indi ari gusoza muri Studio bikunze izasohokana n’amashusho mu minsi ya vuba.

Nkundabose uyu mwaka awusobanura “nk’umwaka w’ibikorwa nk’intego yihaye wo gukomeza kwamamaza umurimo n’imbaraga z’Imana.”

Yasabye inshuti n’abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu buryo bashobojwe bwose no kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze,aho anyuza ubutumwa butandukanye.

Mu buryo bw’amajwi indirimbo “Isoko” yakozwe na Myma Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Karpet Pixelz.

Reba hano indirimbo Isoko ya Patrick Nkundabose

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW