U Rwanda rwateye utwatsi ibyo gushyigikira M23, rusaba Congo kuvuga iyo nkunga

Mu gihe Leta ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ikomeje imirwano na FARDC, Guverinoma y’u Rwanda yasabye iki gihugu kugaragaza ubwoko bw’inkunga iterwa uwo mutwe bakareka guteza urujijo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda asaba Congo kugaragaza ubwoko bw’inkunga iterwa M23

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinom y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ababijwe ku byo avuga ku birego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, Alain Mukuralinda yavuze ko ntashingiro bifite kuko u Rwanda ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, asaba ko bareka guteza urujijo bakagaragaza ubwoko bw’inkunga iterwa bahabwa.

Yagize ati “Iyo ivuga ngo irashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ni iyihe nkunga?  Mbere na mbere sibyo. Noneho ni iyihe nkunga bavuga usibye kuvuga ngo u Rwanda ruratera inkunga umutwe wa M23 bakarekera aho, ibyo ni ugushyira abantu mu rujijo. Niba bavuze inkunga nibanazigaragaze, ni amasasu, ni ibifaru, abasirikare, imiti se n’ibiryo se ? Mu ntambara hakenerwa ibintu byinshi.’’

Alain Mukuralinda yanavuze ko kuba M23 ivuganira abaturage ba Congo banavuga Ikinyarwanda bidakwiye kujya byitirirwa u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga, akagaragaza ko ikibazo ari bo bagomba kugicyemura ubwabo nk’Abanye-Congo.

Ati “Kuba hari abaturage bafite ubwenegihugu bwa Congo bavuga Ikinyarwanda ntabwo bivuze ko igihe cyose havutse ikibazo bashyirwa mu Rwanda, bagashyirwa mu bantu u Rwanda rutera inkunga. Niba M23 iri muri kariya gace ifite ibibazo ivugira abaturage ba hariya ibibaza Guverinoma ya Congo, ibyo bibazo bigomba kwitabwaho bigakemuka.’’

Nubwo Leta ya Congo ibirego  ishinja u Rwanda ari ubushotoranyi, nibukomeza Guverinoma y’u Rwanda  izakora ibishoboka byose mu nzira y’amahoro mu kwirinda ko habaho imbarutso y’intambara.

Nyuma y’uko imirwano yongeye kwaduka hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, iki gihugu mu bihe binyuranye cyahise cyerura gishinja u Rwanda gutera ingabo mu bitugu uyu mutwe wa M23.

Ibi byakurikiwe n’uko mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze hatewe ibisasu n’ingabo za Congo bigakomeretsa abaturage ndetse imitungo y’abaturage ikahagendera.

- Advertisement -

Ingazo z’u Rwanda RDF zahise zisaba ibisobanuro iki gihugu ariko biba iby’ubusa kuko byakurikiwe no guhagarika ingendo za sosiyete y’ubwikorizi bwo mu kirere Rwandair muri Congo.

Ni mu gihe kandi abasirikare babiri b’u Rwanda bashimutswe n’ingabo za Congo FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR ugamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, RDF yahise isaba Leta ya Congo kubarekura mu mahoro.

Ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bubarizwaho imitwe yitwaje intwaro irenga 140, abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko ibibazo by’umutekano muke biba byihishwe inyuma n’ibihugu bikomeye ku isi biba bishaka ku mutungo kamere w’iki gihugu urimo amabuye y’agaciro n’ibiti bitaboneka ahandi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW