Umukinnyi wa Gicumbi FC yatawe muri yombi

Umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bakinira ikipe ya Gicumbi FC, yaraye atawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu Akarere ka Gicumbi.

Umwe mu bakinnyi ba Gicumbi FC yaraye mu maboko atari aye

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki 3 Gicurasi mu Akarere ka Gicumbi mu masaha akuze y’ijoro.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Umunya-Camerou, uzwi nka Bruno yageze aho abanyamahanga ba Gicumbi FC basanzwe bacumbikiwe, akazamura ijwi avuga ko atishimiye uburyo adahabwa umwanya uhagije wo gukina ndetse agatangiza n’imirwano.

Andi makuru avuga Bruno yari yasomye ku gasembuye, bikaba byabaye impamvu yo guteza ako kavuyo kose katumye hahamagarwa inzego z’umutekano zikaza zikamujyana kumucumbikira, ariko bucyeye ararekurwa.

Perezida wa Gicumbi FC, Al Hadji Shumbusho Assman, avugana na UMUSEKE yahakanye ko nta bakinnyi b’iyi kipe baba batawe muri yombi kuko buri umwe ari aho yakagombye kuba ari.

Ati “Ayo makuru ntayo mfite kuko ntabwo yaba ari ukuri ngo mbiyoberwe kandi ndi umuyobozi w’ikipe. Buri mukinnyi wa Gicumbi FC ari aho agomba kuba ari.”

Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 mu mikino 25 imaze gukinwa. Ndetse ku kigero cyo hejuru izakina mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha w’imikino.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -