Umuseke
Kwamamaza
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Umunyamakuru Jado Castar yafunguwe

NDEKEZI Johnson Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/05/14 11:07 AM
Muri Amakuru aheruka, Imikino
A A
0
0
Inshuro yasangijwe abandi
3
Abasomyi
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], wari wahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yafunguwe.

Umunyamakuru Jado Castar yafunguwe

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Related posts

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM

Yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Umunyamakuru wa B&B Fm Umwezi, David Bayinga yanditse kuri Twitter ubutumwa buha ikaze Jado Castar wafunguwe asoje ibihano yakatiwe n’inkiko.

Yagize ati “Rutambuka aho amakenga atinya, Uw’isuli Murasana Isuku.. Kaze Neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR) Ngwino Tugutere Umubavu Mushya Twongeye Kuyo Wasize.. “

Jean Luc Imfurayacu nawe yagize ati “Imana ishimwe ko yabanye nawe mu mezi 8 ashize, Turishimye, Turanashima.”

Mu bujurire bwe, Jado Castar yari yatakambiye Urukiko, arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbazi.

Ibyaha Jado Castar yari akurikiranyweho, bifitanye isano n’impamvu zatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021.

Ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Dadivi Bayingana na Jado Castar

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

APR niyo yaturenganyije; Umwe mu bakinira kuri Stade ya Kigali

Inkuru ikurikira

Agakoryo mu Gisimenti: Umugabo yayizengurutse yambaye “boxer”

Inkuru ikurikira
Agakoryo mu Gisimenti: Umugabo yayizengurutse yambaye “boxer”

Agakoryo mu Gisimenti: Umugabo yayizengurutse yambaye "boxer"

Meya wa Muhanga yasabye inzego bakorana kwita ku bibazo bibangamiye abaturage

Meya wa Muhanga yasabye inzego bakorana kwita ku bibazo bibangamiye abaturage

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

Serivise zidatangwa ku gihe, abaturage bemeza ko zibagusha mu cyaha cya Ruswa

2022/05/26 3:18 PM
Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

Ruhango: Ba Gitifu basabwe gushyira muri ‘System’ abavuka n’abapfira mu ngo

2022/05/26 1:29 PM
Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

Ibyo ingabo zaboneye ku rugamba birenze ubushobozi bwa M23 – Impamvu Congo ikeka u Rwanda

2022/05/26 11:52 AM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010