Umuraperi wafunzwe azira kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi yagizwe umwere

Umuraperi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kunenga perezida Felix Tshisekedi yagizwe umwere mu Bujurire, nk’uko umwunganizi we yabitangaje kuri uyu wa kane.

Umuraperi Makasi washinjwaga kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi yagizwe umwere

Urukiko rwa Gisirikare mu Burasirazuba bwa RD Congo mu Kuboza 2021 rwakatiye Nzanzu Muyisa Makasi igifungo cy’imyaka ibiri muri Gereza, ashinjwa gutuka Perezida mu ndirimbo yise mu “Nta Perezida” yavugaga ko nta buyobozi igihugu gifite.

Umunyamategeko wa Makasi, Patrick Mukomba, yatangarije AFP ko Urukiko rwa Gisirikare i Goma rwagize umwere umukiriya we ruhita rumurekura ku munsi w’ejo.

Yagize ati “Ibirego ku mukiriya wacu ntabwo byashyizweho ibyo gutukira mu ruhame Umukuru w’igihugu.”

Umuraperi Makasi w’imyaka 29, akomoka i Beni muri Kivu ya Ruguru, mu mwaka wa 2015 Se yishwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa ADF wahashinze ibirindiro.

Mu Ukuboza 2021, Makasi yakatiwe hamwe n’umuraperi mugenzi we Delphin Katembo uzwi nka Idengo.

Idengo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira kunenga Ingabo za FARD. aracyafunzwe aho kuwa 27 Gicurasi azitaba Urukiko rw’Ubujirire.

Uburasirazuba bwa DR Congo bwibasiwe n’imitwe itagira ingano, imyinshi muri yo ikaba ari umurage w’intambara zo mu Karere zabaye karande.

Umwaka ushize, Perezida Felix Tshisekedi yashyize abasirikare n’abapolisi mu nzego z’ubuyobozi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri mu rwego rwo guhashya ibitero by’ inyeshyamba bihitana ubuzima bw’abaturage.

- Advertisement -

N’ubwo hashyizweho ubutegetsi bwa Gisirikare muri izo Ntara ubwicanyi burakomeje nk’uko bishimangirwa n’imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW