Jenoside: Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro aratangira kuburanishwa

I Paris mu Bufaransa haratangira urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wayoboye Perefegitura ya Gikongoro, akurikiranyweho icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, no gukora ibindi byaha byibasiye inyoko muntu byabereye muri Perefegitura yayoboraga.

Izira rya Bucyibaruta rivugwa mbere y’andi mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikongoro

Umucamanza wakoze iperereza avuga ko Bucyibaruta nka Perefe ntacyo yakoze ngo yitandukanye n’umugambi wa Jenoside n’Abayikoraga, cyangwa ngo arinde abaturage yari ashinzwe.

Mbere yakekagwaho kuba ubwe yarakoze Jenoside, kwica abantu ubwe cyangwa kuba yaracuze umugambi wa Jenoside ariko Umucamanza abiburira ibimenyetso.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, Urukiko rwa rubanda i Paris (Cour d’Assises) ruratangira kuburanisha Bucyibaruta Laurent, ukurikiranyweho biriya byaha bifitanye isano na Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro aho yayoboraga. Ni urubanza ruteganijwe kuzamara hafi amezi abiri.

Mu magambo y’abarokotse Jenoside ku Gikongoro, benshi bagaruka ku bwicanyi bwa Bucyibaruta akoresheje ijambo nk’umutegetsi. Ubwo itsinda ry’Abanyamakuru bakurikirana imanza za Jenoside zibera hanze y’u Rwanda ryasuraga inzibutso za Murambi, tariki 29-30 Mata, 2022, Tare, Cyanika na Kaduha; izina Bucyibaruta ni ryo ribanziriza andi mu y’abakoze Jenoside.

Inzubutso eshatu muri zo zibitse imibiri ibihumbi 132 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside (Murambi: 50.000; Cyanika 35.000; na Kaduha 47.000).

Nubwo benshi batari bazi ko akibaho, abo mu makomini ya Nyamagabe, Mudasomwa, Musebeya, Musange, Karama, Karambo, Mubuga, Kinyamakara, Rukondo, Nshiri n’ayandi; bavuga ko Perefe ari we wayoboraga inama zitegura zikanatanga amabwiriza ku bwicanyi.

 

Bucyibaruta ni muntu ki?

- Advertisement -

Mu rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, Bucyibaruta ni we abanza ku rutonde rw’abantu 47 bayoboye ubwicanyi bw’abatutsi baruhukiye muri uru rwibutso. Yongera kandi kugaragara imbere ku rutonde rw’abarenga 100 bayoboye ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yose.

Bucyibaruta yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944, ubu ni mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe.

Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Burugumesitiri, Superefe, ndetse aza no kuba Perefe wa Kibungo kuva 1985 kugeza 1992 ari nabwo yagiye kuba Perefe wa Gikongoro kugeza muri Nyakanga 1994. Kuyobora Perefegitura ya Gikongo kandi yabifatanyaga no kuba umuyobozi wa komite ya perefegitura y’umutwe w’urubyiruko rw’Interahamwe. Yaje guhungira mu cyahoze ari Zaire (DRC), ahava yerekeza muri Centrafrique mbere yo kujya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze mu 1997.

Umwe mu basesenguzi ba Politiki, avuga ko uyu mugabo yari nk’agakingirizo. Ati “Nta ngufu yari afite nka ba Kayishema, ngirengo yari D4 (amashuri yisumbuye yayize imyaka ine) ntiyari Perefe w’igitangaza.

Yari anafite umugore w’umututsikazi, ikindi inzego zose zimukikije zirimo na Musenyeri Misago bakomokaga mu majyaruguru. Mbese yabaye Rukurikirizindi.

Iyo aza kuba igihangange aba yarisanze Arusha kera. Uko biri kose Jenoside yarabaye anahari ayobora agomba no kubiryozwa. Ariko yari bwoba utarize utifitiye icyizere utunze umututsikazi ukikijwe n’abakiga mu buyobozi. Ariko iyi ni analysis yanjye.”

Bucyibaruta yatangiye gukurikiranwa mu 2000 ku kirego cyatanzwe na Association Survie na FIDH aza kurekurwa.

Yongeye gufatwa mu 2007 bisabwe na TPIR imukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye ku Kiliziya ya Mbuga, Cyanika na Kaduha; no ku mashuri ya Mubuga, Murambi na Kibeho.

Dosiye ya Bucyibaruta mu Bufaransa yagejejwe mu butabera iri kumwe n’iya Padiri Munyeshyaka Wenceslas (Paruwasi ya Sainte Famille), ariko iyi yo yamaze gupfundikirwa.

Mu Ukuboza 2018, umucamanza ushinzwe iperereza, Alexandre Baillon yemeje ko Bucyibaruta agomba kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda (cour d’Assises); aranabijuririra ntiyatsinda.

Inzibutso za Jenoside zitandukanye mu yahoze ari Gikongoro zibitse imibiri isaga ibihumbi 132 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

 

Abandi baperefe na Jenoside

Mu bandi ba Perefe bayoboye hagati ya 1990 na 1994 harimo abagizwe abere, abakatiwe burundu ndetse n’abapfuye. Ni amasomo kuri uyu mugabo w’imyaka 78 wakorewe dosiye na TPIR Arusha, ikaza koherezwa mu Bufaransa aho amaze imyaka 25.

Tariki ya 17/4/1994, Guverinoma y’abatabazi yafashe icyemezo cyo gukuraho bamwe mu ba Perefe ishyiraho abagombaga kwihutisha Jenoside mu duce bayobora. Nibwo Habyalimana Jean-Baptiste wari Perefe wa Butare, na Ruzindana Godefroid wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n’imiryango yabo. Hashyizweho ba perefe bashya, aribo: Karera François muri Kigali Ngari, Nsabimana Sylvain i Butare, Rudakubana Anaclet i Kibungo, Nyirimbibi Elie i Byumba, Nsabumugisha Basile mu Ruhengeri na Dr Zirimwabagabo Charles ku Gisenyi. Ndlr: Bucyibaruta yagumyeho, mu bari basanzwe.

Kibungo na Butare barishwe:

Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994 ntiyasize abari bagenzi ba Bucyibaruta. Habyarimana Jean Baptiste (PL) wa Butare, ndetse na Ruzindana Godefroid (PSD) wa Kibungo bahise bicwa. Butare yahise ihabwa Nsabimana Sylvain, nyuma aza gusimburwa na Col Nteziryayo Alphonse; naho Kibungo iragizwa Rudakubana Anaclet.

Ruhengeri, Cyangugu bagizwe abere: Zigiranyirazo Protais wa Ruhengeri na Bagambiki Emmanuel wa Cyangugu bagizwe abere n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Bari kumwe na Col Nteziryayo Alphonse wayoboye Butare na we akaza kurekurwa n’urukiko; ndetse na Uwizeye Fidele (MDR)wa Gitarama waburaniye mu Rwanda akagirwa umwere. Ndlr: Uyu ni we ushobora kuba ariho, mu Rwanda, atanafunze.

Umujyi wa Kigali, Kigali Ngali, Butare na Kibuye bakatiwe na Arusha: Mu baperefe bahamwe n’iki cyaha, harimo Col Renzaho Tharcisse wayoboraga umujyi wa Kigali, Kayishema Clement wa Kibuye, ndetse na Karera Francois wa Kigali Ngali. Aba bose bakatiwe igifungo cya burundu. Naho Nsabimana Sylvain wa Butare, uru rukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18.

Abandi barapfuye

Nsabumugisha Basile (MDR) wasimbuye Zigiranyirazo mu Ruhengeri ndetse na Dr Zirimwabagabo Charles wa Gisenyi barapfuye, ariko bagize uruhare mu kugaragaza ukuri batanga ubuhamya mu rukiko rwa Arusha. Gusa nubwo Dr Zirimwabagabo Charles yabanje gusubira mu mwuga w’ubuganga, nyuma yaje gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda kugeza apfuye.

Muri Gitarama, Uwizeye Fidele yasimbuwe na Major Ukurikiyeyezu Jean Damascene; uyu akaba yarahunze agarukira ku Kibuye. Nyuma yaje kugwa I Gitarama hafi y’aho avuka (muri Paruwasi ya Mushishiro). Undi wapfuye atagaragaje uruhare rwe muri Jenoside, ni Rudakubana Anaclet wa Kibungo. Hari abavuga ko yabanje guhungira muri Tanzaniya, nyuma akaza kugwa mu bice bya Cyunuzi amaze gutahuka.

Amakuru kuri Perefe Bariyanga Sylvestre wayoboraga Byumba, avuga ko yaje guhunga nyuma y’aho Inkotanyi zifatiye ikigo cya gisirikare I Byumba. Tariki 17 Mata 1994, Guverinoma y’abatabazi yamusimbuye Nyirimbibi Elie, utarigeze akorera ku butaka bwa Byumba yari yahawe. Yayoboreye mu nzira y’ihunga.

Umwe rukumbi (wa Giatarama) ni we ukiriho wakoranye na Leta nshya

Uwizeye Fidele wayoboye Perefegitura ya Gitarama, ni we rukumbi ukiriho mu Rwanda, mu baperefe ba mbere ya 1994. We yanabashije guhabwa akazi na Guverinoma nshya kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu yagiye gutanga ubuhamya Arusha, ndetse na nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yaje gukurikiranwa n’ubutabera mu karere ka Muhanga birangira abaye umwere mu 2016.

Ni nyuma y’aho habonetse abantu bamushinjura bavuga ko ntako atagize ngo yitandukanye n’umugambi w’ubwicanyi wategurwaga na Leta ya Habyarimana.

Mu kiganiro yagiranye na Justiceinfo amaze kugirwa umwere, ahamya ko kuba mu butegetsi bitavuga no kuba mu bibi byabwo.

Uyu na bagenzi be babiri (babizize), ngo biswe ibigande bamaze kwanga gusinya inyandiko yagombaga gutambamira imishyikirano igamije amahoro hagati ya Leta na FPR Inkotanyi. “Habyarimana Jean Baptiste (PL) wa Butare, Ruzindana Godefroid (PSD) wa Kibungo n’uyu Uwizeye Fidele (MDR) wa Gitarama; bitandukanije na bagenzi babo 8 mu mwaka wa 1992. Hari mu nama yatumijwe na Munyazesa Faustin wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu”.

Aba batatu banze gusinya bagira bati, “Nimusinye twe mutureke, ariko mwandikemo ko twe dushaka amahoro no gusaranganya ubutegetsi”. Uwizeye yabwiye Justiceinfo ko uko kwanga gusinya byaburijemo umugambi wo gutambamira amasezerano y’amahoro ya Arusha. Ndlr: Bucyibaruta we yarasinye.

Inkuru yanditswe na KAREGEYA Jean Baptiste Omar

IVOMO: www.kiberinka.rw