Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: US: Abantu 21 bishwe barashwe ku ishuri ryo muri Leta ya Texas
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

US: Abantu 21 bishwe barashwe ku ishuri ryo muri Leta ya Texas

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana 25/05/2022 2:15
Abapolisi 2 bakomerekeye mu guhangana n'uwarashe ku ishuri

Nibura abantu 21 bishwe barashwe ku ishuri ry’abana riri ahitwa Uvalde, muri Leta ya Texas, muri America ni mu mujyi utuwe n’abantu 16,000 uri muri Km 133 kure y’umujyi wa San Antonio.

Abapolisi 2 bakomerekeye mu guhangana n’uwarashe ku ishuri

Abapfuye 18 ni abanyeshuri mu gihe abandi ari abantu bakuru, mbere byavugwaga ko ari abana 14 n’umwarimu wabo. Ariko AFP yatangaje ko hemejwe ko abamenyekanye bapfuye ari 21.

Ukekwaho kurasa kuri ririya shuri ni umusore w’imyaka 18 y’amavuko wari utuye muri uriya mujyi wa Uvalde, yamenyekanye ku mazina ya Salvador Ramos.

Na we yapfuye bikekwa ko yarashwe n’Abapolisi.

Abana bo kuri ririya shuri biga mu myaka ya kabiri, mu wa gatatu no mu wa kane w’amashuri abanza, bari hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10.

Nibura abanda bantu babiri bakomeretse bikomeye barimo umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 10 n’umugore w’imyaka 66.

Abapolisi babiri na bo barashwe barakomereka muri uko kurasana n’umusore wari ufite imbunda ariko ntibakomeretse bikanganye.

Impamvu yateye uriya musore gukora biriya ntiramenyekana.

Biteganyijwe ko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika,  Joe Biden agira icyo atangaza ku byabaye.

- Advertisement -

Perezida Joe Biden yategetse ko ibendera rya Amerika rizamurwa igice, nibura kugeza ku wa Gatandatu mu rwego rwo kunamira abaguye muri buriya bugizi bwa nabi.

BBC

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatanze umucyo ku bibazo biyivugwamo

Muhanga: Abakekwaho kwica umukecuru bamushinyaguriye batawe muri yombi

Ange Eric Hatangimana 25/05/2022 2:17 25/05/2022 2:15
Share
Inkuru ibanza Abahoze mu mashyamba ya Congo 735 basubijwe mu buzima busanzwe – AMAFOTO
Inkuru ikurikira Burundi: Abafashwe bashoye ikawa mu Rwanda basabiwe gufungwa imyaka 5
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo
Afurika Amahanga Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru
M23 – AMAKURU MASHYA YA GEN MAKENGA – AMERICA IBISHATSE INTAMBARA YA CONGO YARANGIRA – RUDATSIMBURWA
UMUSEKE TV
Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
03/12/2023 3:00

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?