Volleyball: RRA VC yerekeje muri Tunisia mu mikino ya Afurika

Mu gicuku kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gicurasi 2022, ikipe ya RRA VC yahagurutsemu Rwanda yerekeza i Tunis muri Tunisia aho igiye kwitabira imikino ya Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore 2022 Women’s African Volleyball Clubs Championship” izaba kuva tariki 19 Gicurasi kugera 1 Kamena 2022.

RRA VC igiye kwitabira imikino ya Afurika muri Tunisia

Amakuru UMUSEKE ukesha iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahoro (RRA VC), ni uko imyiteguro irimbanyije, ko abakinnyi bosebamezenezakandiko namorale irihejuru.

Uretse ikipe ya RRA VC, indi kipe izahagararira u Rwanda muri iyi mikino ni ikipe ya APR VC.

Ubwo RRA VC yaherukaga kwitabira iyi mikino ya Afurika, yabereye I Cairo mu Misiri kuva tariki 16 kugeza 26 Werurwe 2019, yabaga ku nshuro ya 30, yasoreje ku mwanya wa Cumi mu makipe 17 yari yitabiriye.

Ni nyuma y’uko itsinzwe na KCB yo muri Kenya mu mukino wo guhatanira umwanya wa Cyenda, amaseti atatu ku busa.

ABAKINNYI RRA VC YAJYANYE MURI TUNISIA

Barimo; Nishimwe Claire, Ndagijimana Iris, Muhoza Louise, Akimanizanye Ernestine, Musaniwabo Hope, Izabayo Regine, Gaoleseletse Gasekgorwe, Uwamariya Jacqueline, Yankurije Françoise, Teta Zulfat, Nzamukosha Olive, Umutesi Marie Paul na Uzamukunda Fillette.

Ati muzaduhagarire neza mu mahanga
Ubwo abakinnyi ba RRA VC bari bamaze gushyikirizwa ibendera ry’Igihugu
Ikipe ya APR VC yegukanye umwanya wa 10 mu mikino iheruka kwitabira mu 2017
Abakinnyi ikipe ya APR WVC yahagurukanye yerekeza muri Tunisia

NKOMEJE GUILLAUME/UMUSEKE.RW