Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baracyahura n’inzitizi zo kubona Serivisi bifuza

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nshimyumuremyi Matusalem avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafite inzitizi zo kutagera kuri serivisi bifuza.
MUHANGA: Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf) uvuga ko hari inzitizi zibangamiye serivisi zihabwa abafite ubumuga. 
Nshimyumuremyi Matusalem avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bafite inzitizi zo kutagera kuri serivisi bifuza.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko nubwo hari amategeko Leta y’uRwanda yashyizeho yorohereza abafite ubumuga, ariko hari aho adashyirwa mu bikorwa nkuko bikwiriye.

Aba bavuga ko iyo bagiye gushaka serivisi zo kwa Muganga, abadafite ubumuga babacaho bakabona ubuvuzi  bifuza mbere yabo.

Usibye kutabona serivisi z’Ubuzima, bavuga ko iyo bageze imbere ya muganga bananirwa kumvikana kuko nta mukozi uzi ururimi rw’amarenga ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima byashyizeho.

Nshimyumuremyi Metusalem umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, yabwiye UMUSEKE ko mu bindi bibazo bituma batagera kuri Serivisi  bahabwa, harimo ibikoresho bike abafite ubumuga bifashisha mu mashuri.

Yagize ati “Niba ari umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona hari inyandiko zabugenewe izwi nka Bralle agombye kuba iri mu ishuri.”

Nshimyumuremyi yavuze ko n’abarimu bayigisha ntabo Minisitiri y’uburezi ikunze gushyiraho kandi muri  politiki  abafite ubumuga bashyiriweho ibikoresho n’abarimu bibafasha kumva ayo masomo biteganyijwe.

Nsengiyumva Claudian umwe mu bagize Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga, avuga ko icyiciro cy’abafite ubumuga ku rugero rwa 90% bagomba kuvurwa ku buntu ariko akavuga ko iri tegeko kugeza ubu ridakurikizwa nkuko riri.

Ati “Hari n’abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe batabona inkunga y’ingoboka abaturage bagenzi babo  basanzwe babona.”

Nsengiyumva yifuza ko inzego z’Ubuyobozi zabafasha kumvikanisha no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu itegeko rirengera abafite ubumuga.

- Advertisement -
Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta, Twagirumukiza Jean de Dieu avuga ko hari ibyo Ubuyobozi bwashyizeho abafite ubumuga bakwiriye kwishimira byabakuye mu bwigunge kuko bigeze ku rwego rwiza.

Ati “Dufashe urugero rw’inzira z’abafite ubumuga zashyizweho ku nyubako za Leta n’ahandi twavuga ko hari ibimaze gukorwa n’ubwo bitaragera ku rwego rushimishije.”

Avuga ko usaba serivisi n’uzihabwa hagomba kuba igituma babasha kumvikana neza.

Twagirumukiza yavuze ko hari abakozi bashinzwe kwakira abagana ibitaro(Customer care) bahuguye mu rurimi rw’amarenga kugira ngo bazajye bafasha abafite ubumuga kubona serivisi zo mu buzima.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo muri  2012 rigaragaza abafite ubumuga mu Rwanda barenga ibihumbi 400.

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko bagifite imbogamizi zo kutabona serivisi
Nsengiyumva Claudian umwe mu bagize Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga avuga ko abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe batabona inkunga y’ingoboka
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga