UmunyaNigeria Nkiru Balonwu yahishyuye ko Abanyafurika bifitemo ubushobozi ya ba muri Afurika no ku Isi, ku buryo babukoresheje uko bikwiye bagera kure mu iterambere.
Uyu mutegarugori niwe watangije umushinga ‘The Africa Soft Power Project’ ugamije kugaragaza ubushobozi Afurika yifitemo mu ngeri zitandukanye haba mu bijyanye n’ubukungu, siporo, umuziki, guhanga udushya, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, n’izindi mpano zitandukanye Abanyafurika bifitemo.
Mu Kiganiro Nkiru Balonwu yagiranye n’UMUSEKE yavuze ko impano zifitwe n’abanyafurika zikwiye kwitabwaho, zigatezwa imbere bityo zikavamo ibisubizo by’ibibazo bya Afurika, ndetse zikarenga Afurika zikagirira akamaro n’abatuye ku yindi migabane.
Ati “ Hari amahirwe mu ngeri nyinshi kandi zose ziramutse zitaweho, zigashorwamo imari, zageza Afurika kure. Ubu umuco w’Abanyafurika umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga biturutse ku bahanzi nka Burna Boy n’abandi batandukanye b’Abanyafurika. Ni byiza ko twishimira ibyo tugenda tugeraho, ariko ntitwumve ko bihagije, ahubwo duhore dushaka uko twahanga udushya, Afurika igere kure mu bukungu, mu buhanzi n’ibindi.”
Mu mpera za Gicurasi hateguwe inama (Africa Soft Power Conference) yabereye i Kigali, mu biganiro bagiranye n’abatumiwemo haje gufatirwamo ingamba zitezweho kubyara umusaruro.
Mu bitabiriye iyo nama, harimo Amadou Gallo Fall uyobora irushanwa Nyafurika rya Basketball n’abandi batandukanye batanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye, harimo nk’ibyerekeranye no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, ishoramari muri siporo n’uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubukungu, no kuvumbura impano zihishe hirya no hino muri Afurika.
Kuva yashingwa mu 2020, ASP yakusanyije abavuga rikijyana barenga 150 bo mu mashyirahamwe nka Netflix, Apple, Afreximbank, Ihuriro ry’ishoramari rya Afurika, ESPN, NBA Afurika, Facebook, Universal, hamwe n’abayobozi benshi batekereza baturutse impande zose z’isi.
Nkiru Balonwu avuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 kirimo kugabanuka, ari umwanya mwiza wo gukora byinshi no kurushaho kwigaragaza kwa Afurika, ntikomeze kwakira ibituruka mu mahanga gusa, ahubwo na yo igatekereza ibyo yakoherereza amahanga.
Ati “Afurika ntikwiye kuba itegereza kwakira ibyakozwe n’ibigo byo mu mahanga nka Facebook, Google, Disney n’ibindi. Abanyafurika twigirire icyizere kuko turashoboye, dukoreshe itangazamakuru tugaragaze ibyo natwe twafasha mu iterambere ry’Isi.”
- Advertisement -
Nyuma y’inama yabereye i Kigali muri Gicurasi, hateganyijwe indi nama yiswe ‘Africa Prosperity Network’s Kwahu Summit’ izabera i Accra muri Ghana mu Kwakira uyu mwaka wa 2022, mu rwego rwo gukomeza kurebera hamwe amahirwe n’ubushobozi Afurika yifitemo mu kwiteza imbere.
DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW