Abasirikare 2 bashimuswe “na FARDC”, Leta ya Congo yemeye kubarekura

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Impuzankano y'igisirikare cy'u Rwanda

Inkuru nziza ku miryango ya bariya basirikare, no ku gihugu cy’u Rwanda yatangajw ena Perezida wa Angola, João Lourenço wavuze ko Leta ya Congo yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe mu cyumweru gishize.

Impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda

Lourenço ni we muhuza muri iki kibazo, yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye hagati ye na ba Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame.

Ibiro bya Perezidansi ya Angola byavuze ko icyemezo cyagezweho nyuma y’ibiganiro byabo ariko ntabwo havuzwe igihe bariya basirikare bazarekurwa.

U Rwanda na DR.Congo byari bisanzwe bibanye neza ariko mu gihe gito gishize byahinduye isura, u Rwanda rushinja Congo gufatanya n’inyeshyamba za FDLR zifatwa nk’umutwe w’iterabwoba i Kigali no muri UN, Congo na yo igashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 na yo yita umutwe w’iterabwoba.

 

U Rwanda ntiruzarebera ubushotoranyi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta mu kiganiro yatanze ku wa Kabiri nimugoroba amaze guhura n’abahagarariye ibihugu byabo, yasobanuye ko u Rwanda rutzarebera abahungabanya umutekano wabo bavuye muri Congo.

Ati “Icyo navuze kandi nasubiramo ni uko dufite inshingano yo kurinda abaturage bacu, no kurinda imipaka y’igihugu cyacu, igihugu iyo gitewe kiritabara, biravuga ngo bikomeje ntabwo twakomeza ngo twicare ngo dutegereze ko abaturage bacu bahora baraswa buri munsi, ushaka aze ashimute abo ashaka bose, dufite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Dutewe dufite uburenganzira bwo kurinda umutekano w’abaturage bacu, n’ibyabo dufite uburenganzira bwo kurinda imipaka y’igihugu cyacu, nk’uko ubwo burenganzira bufitwe n’ibihugu byose.”

- Advertisement -

 

Cpl. Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad aho bafatiwe ntihavugwaho rumwe

Itangazo ryasowe n’ingabo z’u Rwanda tariki 28 Gicurasi, 2022 rivuga ko “FARDC na FDLR bateye ku rubibi bashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi.”

RDF yamenye ko abashimuswe ari Cpl. Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad, bakaba bafitwe na FDLR iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Rigira riti “Turasaba ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bukorana bya hafi n’iyi mitwe y’Abajenosideri kurekura abasirikare ba RDF.”

Ku rundi ruhande ingabo za Congo zivuga ko bariya basirikare bafashwe n’abaturage muri Km 20 uvuye ku mupaka w’u Rwanda, ngo bari bagiye guha ubufasha inyeshyamba za M23 zateye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Aba basirikare na bo mu mashusho yagiye afatwa bari kumwe n’ababafite, bavuze ko nta bikorwa bibi bakorewe, ndetse bavuga ko bari boherejwe gufasha M23.

Gusa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko ibyo abasirikare bavuga kuri camera barinzwe n’ababafashe bitahabwa agaciro.

Ku wa Kabiri yabwiye Abanyamakuru ati “Ibyo ababafashe, iminsi babamaranye, ibyo bashobora kuba basubiza bari muri buriya buryo bafashwe, bahagarikiwe n’abasirikare n’abaturage bivanze muri iriya mitwe twavuga irimo na za FDLR, nta gaciro dushobora kubiha.

Ikigomba kumvikana gusa, ntawatera, ntawatuma abasirikare babiri batoya kujya gufata igihugu nka DRC, cyangwa kujya guhangana n’ingabo z’igihugu ngo afate abasirikare babiri batoya.”

U Rwanda rwahakanye ko nta bufatanye bufitanye n’ingabo za Uganda kujya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo, Dr Biruta avuga ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo.

UMUSEKE.RW