U Rwanda rwatangaje ko abasirikare babiri b’u Rwanda “bashimutiwe ku rubibi rw’u Rwanda na Congo bari mu kazi” barekuwe ndetse bageze i Kigali amahoro. Congo yo ivuga ko bafatiwe ku rugamba bateye ikigo cya Rumangabo, bafatanyije na M23.
Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu n’ingabo z’u Rwanda, RDF rivuga ko abasirikare babiri bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na Congo bagashimutwa ku wa 23 Gicurasi, 2022, barekuwe.
Itangazo rigira riti “Nyuma y’inzira ya dipolomasi yakomeje kubaho hagati y’Abakuru b’Ibihugu bya Angola, DRCongo, n’u Rwanda, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kishimiye kubamenyesha ko abasirikare babiri bageze mu Rwanda amahoro.”
RDF yavuze ko ishima imbaraga zose zakoreshejwe mu gutuma aba basirikare barekurwa.
Cpl. Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bashimuswe bari mu kazi
Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda ku wa 28 Gicurasi, 2022 ryasabaga igisirikare cya Congo, FARDC gufatanya na FDLR kurekura bariya basirikare bashimuswe bari mu kazi.
RDF yavugaga ko byabaye ku wa 23 Gicurasi, 2022.
Itangazo ryagiraga riti “FARDC na FDLR bateye ku rubibi bashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku burinzi.”
- Advertisement -
Rigakomeza riti “Turasaba ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bukorana bya hafi n’iyi mitwe y’Abajenosideri kurekura abasirikare ba RDF.”
Aba basirikare babiri bagaragaje mu mashusho ateye isoni, hamwe baboheye amaboko inyuma, ahandi bahatwa ibibazo ngo bemeze ko afatiwe muri Congo.
Gusa, nyuma haje kubaho ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Congo ku bijyanye n’irekurwa ry’abo basirikare nk’uko byemejwe na Perezida Macky Sall wa Senegal akaba ari we uyoboye Africa yunze Ubumwe muri iki gihe.
Perezida Macky Sall yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi
UMUSEKE.RW