Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

AFCON Q: Sadio Mané yaraje nabi Abanyarwanda

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire, rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Sénégal na Liverpool, Sadio Mané, yatsindiye ikipe y'Igihugu ye igitego ku munota wa 96, Abanyarwanda bose barara nabi.

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2022/06/08 12:09 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Uyu mukino wari wakiriwe n’u Rwanda, wabereye i Dakar kuko Stade mpuzamahanga ya Huye itaragera ku rwego mpuzamahanga rwifuzwa na CAF.

Mbere yo gutangira k’umukino, hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Baziki Pierre witabye Imana wahoze ari Kit-manager w’Amavubi

Ni umukino watangiye Saa tatu z’ijoro (21h) za Kigali. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye uyu mukino yakoze impinduka ebyiri ugereranyije n’abakinnyi bari babanjemo mukino wa Mozambique.

Related posts

Juno Kizigenza yikomye abigize “abakomisiyoneri” b’abahanzi bagamije kubanyunyuza imitsi

Juno Kizigenza yikomye abigize “abakomisiyoneri” b’abahanzi bagamije kubanyunyuza imitsi

2022/08/08 2:27 PM
Umusirikare wayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Uburusiya yiciwe muri Ukraine

Umusirikare wayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Uburusiya yiciwe muri Ukraine

2022/08/08 1:13 PM

Abakinnyi babiri bari babanjemo batabanjemo mu mukino wa Mozambique, ni Ruboneka Bosco na Muhire Kevin, bari basimbuye Hakizimana Muhadjiri na Nishimwe Blaise bari babanje ku ntebe y’abasimbura.

Amavubi nta bwoba yari afite ukurikije ko yakinaga n’ikipe ibitse igikombe cya Afurika giheruka.

N’ubwo u Rwanda rwari rwakinishije abakinnyi benshi bo hagati, Sénégal yanyuzagamo igasatira ndetse Sadio Mané yagerageje gutera amashoti mu izamu ariko Kwizera Olivier yari ahagaze neza.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi nta yibashije kureba mu izamu ry’indi, ariko umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier ni umwe mu bafashije u Rwanda.

Mu minota 10 y’igice cya kabiri, Sénégal yakoze impinduka ebyiri, ishyiramo Keita Balde na Saliou Ciss bajya mu kibuga, ku munota wa 70 hajyamo Famara Diédhiou na Pape Alassane Gueye mu gihe ku wa 76 hagiyemo Pape Abou Cissé.

U Rwanda rwakoze impinduka za Mbere ku munota wa 71 ubwo Muhire Kévin yahaga umwanya Nishimwe Blaise naho ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri na Mugunga Yves basimbura Rafael York na Kagere Meddie mu gihe Serumogo Ally yasimbuwe na Omborenga Fitina mu minota itanu y’inyongera.
Uburyo bumwe bukomeye bwabonetse muri iki gice cya kabiri ni ishoti ryatewe na Youssouf Sabaly rifatwa neza na Kwizera Olivier.

Habura amasegonda make gusa ngo umukino urangire, umusifuzi yatanze penaliti nyuma yo kuvuga ko Mutsinzi Ange yakiniye nabi Saliou Ciss bahuriye ku mupira mu rubuga rw’amahina. Sadio Mané yayinjije ateye umupira mu buryo bwa Kwizera Olivier wawukozeho ariko uramunanira.

Intsinzi ya Sénégal y’uyu munsi, yatumye iyobora itsinda L n’amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukinwa, mu gihe u Rwanda na Mozambique zifite inota rimwe. Umukino wundi muri iri tsinda, uzahuza Bénin na Mozambique ku wa 8 Kamena 2022.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Amavubi XI: Kwizera Olivier, Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.
Sénégal XI: Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Hafashwe umunota wo Kwibuka Nyakwigendera Baziki Pierre wahoze ashinzwe ibikoresho by’Amavubi
Sadio Mané (10) yagoye ba myugariro b’Amavubi
Abakinnyi 11 b’Amavubi babanjemo
Abakinnyi 11 ba Sénégal babanjemo
Banyuzagamo bakajya inama
Ruboneka Bosco (7) yari yabanje mu kibuga ku mukino ukomeye
Amavubi yatanze byose yari afite ariko akagozi kaza gucika

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

Congo nta mugambi ifite wo gushoza intambara ku Rwanda – Min Lutundula

Inkuru ikurikira

Ndoli Jean Claude yatangiye umwuga wo gutoza abanyezamu

Inkuru ikurikira
Ndoli Jean Claude yatangiye umwuga wo gutoza abanyezamu

Ndoli Jean Claude yatangiye umwuga wo gutoza abanyezamu

Inkuru zikunzwe

  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umukobwa yategereje umuhungu bari gusezerana ku Kiliziya aramuheba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Rubavu: Impanuka y’imodoka imaze kugwamo abantu batatu

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • EXCLUSIVE: Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Nyamasheke: Inzego z’umutekano zafashe umugabo wishe ababyeyi be bombi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umukinnyi yohereje umuvandimwe we kumuhagararira mu bukwe bwe -AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Juvénal yakuriye Abayovu inzira ku murima kuri Emmanuel Okwi

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • U Rwanda rwasohoye itangazo ku birego bishya byo “gutera Congo no gufasha M23”

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • U Bubiligi bwahaye u Rwanda udupfukamunwa tugera kuri Miliyoni

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Perezida Kagame yatangaje ko Ibigo  bimwe bya Leta bizegurirwa abikorera

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Juno Kizigenza yikomye abigize “abakomisiyoneri” b’abahanzi bagamije kubanyunyuza imitsi

Juno Kizigenza yikomye abigize “abakomisiyoneri” b’abahanzi bagamije kubanyunyuza imitsi

2022/08/08 2:27 PM
Umusirikare wayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Uburusiya yiciwe muri Ukraine

Umusirikare wayoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Uburusiya yiciwe muri Ukraine

2022/08/08 1:13 PM
Kutishyurwa na RDB, impamvu Intore Entertainment itishyuye abahanzi baririmbye muri CHOGM

Kutishyurwa na RDB, impamvu Intore Entertainment itishyuye abahanzi baririmbye muri CHOGM

2022/08/08 1:01 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010