AMA G The Black agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black yatangaje ko agiye gutangira gukora ibitaramo bizenguruka igihugu nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo “Turi mu nama”.

Ama G The Black agiye kuzenguruka igihugu akora ibitaramo

Iyi ndirimbo “Turi munama” uyu muraperi aba anenga abarimo abayobozi basiragiza abaturage bitwaje ngo bari mu nama zitarangira.

Avuga ko indirimbo ‘Mu nama’ yashibutse ku kababaro yatewe na sosiyete yamuhaye akazi, ikamwishyura ibanje kumusiragiza bikomeye.

Ama G The Black yabwiye UMUSEKE ko agiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo azagera muri buri Ntara bizasozwa no gushyira hanze album nshya yise “Ibishingwe”.

Ibi bitaramo birahera mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 04 Kamena 2022.

Mu Karere ka Bugesera azataramira i Nyamata ahazwi nka Black&White aho kwinjira bizaba ari 2000 Frw na 3000Frw.

Ama G The Black ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya Hip Hop akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2004 ariko aza kumenyekana cyane mu mwaka wa 2011 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Uruhinja”.

Azwi kandi nk’umutaripfana binyuze mu biganiro akora ndetse no mu ndirimbo agenda ashyira hanze ziba zirimo ubutumwa butaryohera amatwi ya benshi.


MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

- Advertisement -