Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Amagare: Abato bahanzwe amaso muri shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Amagare: Abato bahanzwe amaso muri shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi 13/06/2022 9:42

Mu 2025, u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare. Ni irushanwa riza ku mwanya wa Kane mu marushanwa akomeye ku Isi. Nk’Igihugu kizakira irushanwa rikomeye, cyatangiye gutegura abakinnyi bazarikina ariko imbaraga zishyirwa mu bakiri bato yaba mu ngimbi n’abangavu kuko u Rwanda ari ho rubona rufite imbaraga.

Mu bakiri bato, Tuyizere Étienne yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku Magare iheruka kubera mu Misiri

Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy, yemera ko u Rwanda niruramuka rushyize imbaraga mu bakiri bato, byashoboka ko rwazitwara neza.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu gutegura abato n’abakobwa kuko ni ho dufite amahirwe yo kubona umusaruro mwiza muri shampiyona y’Isi 2025.”

Muri uko gushyira imbaraga mu bakiri bato, Murenzi yavuze ko hazongerwa amarushanwa y’imbere mu Gihugu mu rwego rwo kubafasha kuzamura urwego rwa bo.

Ati “Tuzongera amasiganwa y’imbere mu Gihugu nk’inzira yo kuzamura umukino w’amagare, kongerera ubushobozi amakipe n’abatoza.”

Murenzi yakomeje avuga ko ari amahirwe adasanzwe u Rwanda rwabonye, yo kwakira irushanwa rikomeye ku Isi. Iri rushanwa rikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 200 ku Isi. Iyi shampiyona y’Isi ica ku bitangazamakuru birenga 450.

Mu mwaka ushize, Tuyizere Étienne yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku Magare iheruka kubera mu Misiri. Uyu musore yabaye uwa Kabiri mu gusiganwa n’ibihe buri mukinnyi akora ku giti cye [Individual Time Trial, ITT].

Shampiyona y’Isi iba izakinirwa mu Rwanda mu 2025
Abasore bato b’u Rwanda bari gushyirwamo imbaraga ngo bazahagararire Igihugu neza muri shampiyona y’Isi ya 2025
Uhiriwe Byiza Renus ari mu bakiri bato bari kuzamuka neza

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball

Nyanza FC yahaye akazi Munyeshema Gaspard

Umuri Foundation yasezeye ku bana basoje ibiruhuko

Amavubi y’Abagore yanyagiwe na Ghana

Kalimba Alice yagizwe kapiteni wa Rayon y’Abagore

HABIMANA Sadi 13/06/2022 9:42 13/06/2022 9:42
Inkuru ibanza Abanyarwanda batuye Finland baganirijwe ku mahirwe bafite yo gushora imari mu Rwanda
Inkuru ikurikira Ingabo za Congo “zataye urugamba” zihungira muri Uganda – AMAFOTO
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Eden Care yatangije uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha murandasi
Inkuru Nyamukuru Ubuzima
Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Eden Care yatangije uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha murandasi
22/09/2023 6:53

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?