Amagare: Abato bahanzwe amaso muri shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu 2025, u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare. Ni irushanwa riza ku mwanya wa Kane mu marushanwa akomeye ku Isi. Nk’Igihugu kizakira irushanwa rikomeye, cyatangiye gutegura abakinnyi bazarikina ariko imbaraga zishyirwa mu bakiri bato yaba mu ngimbi n’abangavu kuko u Rwanda ari ho rubona rufite imbaraga.

Mu bakiri bato, Tuyizere Étienne yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku Magare iheruka kubera mu Misiri

Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy, yemera ko u Rwanda niruramuka rushyize imbaraga mu bakiri bato, byashoboka ko rwazitwara neza.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu gutegura abato n’abakobwa kuko ni ho dufite amahirwe yo kubona umusaruro mwiza muri shampiyona y’Isi 2025.”

Muri uko gushyira imbaraga mu bakiri bato, Murenzi yavuze ko hazongerwa amarushanwa y’imbere mu Gihugu mu rwego rwo kubafasha kuzamura urwego rwa bo.

Ati “Tuzongera amasiganwa y’imbere mu Gihugu nk’inzira yo kuzamura umukino w’amagare, kongerera ubushobozi amakipe n’abatoza.”

Murenzi yakomeje avuga ko ari amahirwe adasanzwe u Rwanda rwabonye, yo kwakira irushanwa rikomeye ku Isi. Iri rushanwa rikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 200 ku Isi. Iyi shampiyona y’Isi ica ku bitangazamakuru birenga 450.

Mu mwaka ushize, Tuyizere Étienne yegukanye umudali wa Feza muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku Magare iheruka kubera mu Misiri. Uyu musore yabaye uwa Kabiri mu gusiganwa n’ibihe buri mukinnyi akora ku giti cye [Individual Time Trial, ITT].

Shampiyona y’Isi iba izakinirwa mu Rwanda mu 2025
Abasore bato b’u Rwanda bari gushyirwamo imbaraga ngo bazahagararire Igihugu neza muri shampiyona y’Isi ya 2025
Uhiriwe Byiza Renus ari mu bakiri bato bari kuzamuka neza

UMUSEKE.RW