Amarira y’Abamotari azahozwa na nde?

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abamotari bakomeje kuririra mu myotsi

Hashize igihe kinini abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto batakira leta kubatura umutwaro w’ibibazo bita ko ari iby’ingutu birimo Mubazi bavuga ko ibahendesha, ubwishingizi bwa moto buri ku giciro gihanitse n’ibindi bitandukanye.

Abamotari bakomeje kuririra mu myotsi

Ibi byatumye kuwa 13 Mutarama 2022,bamwe mu bamotari bigaba umuhanda, bakora igisa n’imyigaragambyo hagamijwe ko agahinda kabo kakumvwa.

Ni ibibazo kandi mu bihe bitandukanye  inzego zirebwa na byo  , zagiye zibizeza ko ibibazo bafite zizabikemura ariko magingo aya baracyasaba uwabacyiza uwo mugogoro.

Hari  bimwe  mu bibazo byacyemuwe …

Muri  Gashyantare uyu mwaka Minisiteri y’Ibikorwaremezo ifatanyije n’izindi nzego zifite aho zihurira n’abamotari mu Mujyi wa Kigali, bagiranye ibiganiro na bo nyuma yo kumva no gusesengura ibibazo byabo maze hafatwa imyanzuro itandukanye irimo gukuraho imisanzu yose batangaga mu makoperative, gukuraho amakoperative  akava kuri 41 akagera kuri 5 ndetse hanafatwa icyemezo cyo kongera igiciro cya Mubazi ku birometero bibiri bya mbere.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwaremezo,Dr Nsabimana Erneste ,yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibibazo byose  , byasesenguwe maze bishakirwa igisubizo.

Abamotari baracyataka…

Bimwe mu bibazo abamotari bakomeje kugaragaza ni ikibazo cy’ubwishingizi bwa moto ndetse na Mubazi bakomeje kuvuga ko ibashyira mu gihombo.

Ubwo hashyirwagaho imyanzuro isubiza  ibyo bibazo,Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Erneste,yavuze ko ikibazo cy’ubwishingizi na cyo kikigwaho nyuma na cyo kikazasubizwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikindi kibazo  mu kunda kugaragaza ni ikibazo cyubwishingizi.Leta ni umubyeyi wa twese .Ikibazo cyarumviswe kandi mu by’ukuri yamaze kubona ko kibateye inkeke ikaba irimo igisuzuma  kandi  ibizeza ko mu gihe kitarambiranye muza kumenya ibizava mu isuzuma riri gukorwa.”

 Abamotari bahanze amaso Inteko ishingamategeko…

Nyuma yo gukomeza gutakambira inzego zirebwa n’ibibazo bafite ariko bakanga kunyurwa, abamotari bagejeje gutaka kwabo  mu Nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite , basaba ko yabakorera ubuvugizi.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite, ari nayo yakoze  icukumbura kuri ibyo bibazo,Depite Ayinkamiye speciose, yagaragarije Abadepite bimwe mu bibazo by’ingutu abamotari bifuza ko byakemuka.

Yagize ati “Hari amafaranga menshi bacibwa,hatarebwe ayo moto yinjiza,harimo ipatanti,autorisation,umusoro ku nyungu ya 1% y’ayo binjiza atangwa muri RURA,ayo kwishyura za Mubazi n’ibindi .”

Yakomeje ati “Icya kabiri bagaragazaga ni uko abatwara za moto zikoresha amashanyarazi bavugaga ko bishyura amafaranga 46000frw ku bwishingizi mu gihe ku zikoresha lisansi zishyura 150000Frw.”

Depite Ayinkampiye avuga  ko abamotari bagaragaje ko hari imishinga ya baringa yagaragaye muri za Koperative  irimo uwitwa “Twigire motari “wo gufasha  abamotari kugura moto ku buryo bworoshye, buri wese agasabwa kwishyura 20.000Frw. Bavuga ko koko hari moto 200 zaguzwe ariko ntihagurwa ibyuma zigenda bizisimbura bituma zidakora ariko batazi irengero ryazo n’amafaranga y’umusanzu yarigishijwe.

Ikindi abamotari bagaragarije Abadepite n’imishinga ishyirwa mu bikorwa ariko abanyamuryango batabigizemo uruhare, bakagaragaza ko ibahombya ndetse na za Mubazi ifite interineti igenda gahoro  ndetse n’amafaranga 10% bakatwa buri munsi  ku yo binjije akishyurwa Mubazi, batazi igihe icyo kibazo kizarangirira.

Mu gushaka igisubizo , mu Nteko yateranye kuwa Gatatu tariki ya 8 Kamana 2022, bagaragaje ko inzego zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Amakoperative,rukwiye kwinjira mu bibazo birimo nk’uwo mushinga wa Twigire motari.

Umwe yagize ati “RCA igomba gukora ubugenzuzi bucukumbuye kugira ngo n’abantu bakoze amakosa bashyikirizwe inkiko.”

Undi nawe yagize ati “Birasaba ko hafatwa umwanzuro ku buryo bw’umwihariko .”

Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu,Ayinkampiye Speciose, yasabye ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yakwinjira muri ibi bibazo kugira ngo harebwe igisubizo cyahoza amarira y’abamotari ndetse bitarenze amezi atatu.

Ati “Hanyuma tumaze kubigaragaza ,dutanga umwanzuro ko ibyo bibazo byose byagaragaye MINICOM ibikemura, tuyiha n’amazi atatu.”

Abamotari bakomeje kugaragaza ko ibibazo bahura na byo mu kazi ko gutwara abantu kuri moto mu gihe bitacyemurwa, iterambere ryabo ntaho ryaba rigana, bagasaba ko babonerwa igisubizo gikwiriye.

TUYISHIMIRE RAYMOND  / UMUSEKE.RW