Ambasaderi Karega asanga umutwaro wa Congo udakwiye kwegekwa k’u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ambasaderi w'u Rwanda muri RD Congo,Karega Vincent

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,Amb Vincent Karega, yahishuye ko Congo iri kwigiza nkana , yagakwiye gukemura ibibazo byayo aho kubyegeka ku Rwanda, ko iri gushakira ibibazo aho bitari.

Ambasaderi w’u Rwanda muri RD Congo,Karega Vincent asanga Congo yigiza nkana ku bibazo byayo

Hashize iminsi umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo,FRDC ,mu Burasirazuba bwa Congo. Ni imirwano yakuruye umwuka mubi hagati y’uRwanda na Congo, ibihugu ubusanzwe byari inshuti ndetse bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23 ,ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Hari abasirikare babiri b’uRwanda baheruka kandi gushimutwa na FARDC ifatanyije na FDLR nk’uko igisirikare cy’u Rwanda giheruka gusohora itangazo risaba ko Congo ibarekura.

RDF itangaza ko abashimuswe ari CPL Nkundabagenzi Elyse na Pte Ntwari , ku bufatanye na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo.

Amakuru avuga ko aba basirikare bafungiwe i Kinshasa nk’imfungwa z’intambara bazahabwa u Rwanda binyuze mu biganiro by’amahoro i Luanda.

Mu kiganiro  na Radiyo ijwi rya Amerika, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega yatangaje ko Congo idakwiye gufata M23 n’uRwanda ko ari bimwe.

Ambasaderi Karega yavuze ko umutwe waM23 wari waragiranye amasezerano na Congo ariko ntiyashyirwa mu bikorwa bityo ko bakwiye kujya mu biganiro kugira ngo haboneke ituze.

Yavuze kandi  ko Congo iyo ibonye imirwano ikaze, ishaka kwegeka ku Rwanda ko ari inyuma yabyo bityo ko igisubizo iri kugishakira aho kitari.

- Advertisement -

Yagize ati “.Ariko mu minsi ishize ,bararasanye cyane, ingabo za Congo zahura n’ibibazo zigashaka kubyitirira uRwanda ko abo M23 badashobora kwirwanaho ubwabo badafite igifasha  ari cyo Rwanda kubera y’uko begereye umupaka w’uRwanda n’uBugande.”

Abajijwe impamvu abanyeCongo bari kumwotsa igitutu ngo asubire mu Rwanda, ambasade y’uRwanda muri Congo  ifunge  yagize ati  “Ku ntandukanya n’uRwanda biragoye, ni njye bashyikira,nijye uri hafi.Ariko nibaza nti ese ibibazo biri mu burasirazuba, gukuraho Ambasaderi cyangwa guca umubano n’uRwanda cyangwa kujya mu ntambara n’uRwanda birahita bikura ADF, birahita bikuraho ibikorwa bya FDLR,bya za Mai Mai, cyangwa se abantu bapfa muri za Ituri , ni cyo gisubizo cyangwa abanyeCongo bashyira ibitekerezo hamwe n’imbaraga zabo hamwe, bagafasha inzego z’ubuyobozi kunononsora uburyo abo bitwaje intwaro bazamburwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.”

Yakomeje ati “Ubushomeri bukarwanywa ,imiyoborere ikaba myiza, aho hari abananiranye mu bufatanye n’ibihugu byo mu Karere nk’uko byemejwe iNairobi, bigashyirwa mu bikorwa aho guterana amagambo cyangwa se inzangano hagati y’uRwanda, bishingiye gusa ku rwikekwe n’amagambo kandi twaraberetse neza ko nta nyungu bwite mu gushyigikira ibikorwa bya M23 nk’uko nta n’inyungu dufite mu kubasenya  kandi bari ku mugambi.”

Ambasaderi Karega yavuze ko umuti urambye ari uko impande zihanganye zajya mu biganiro.

Yagize ati “Twebwe nk’uRwanda turacyakomeye ku nama za Nairobi mu rwego rw’umuryango w’Iburasirazuba bwa Afurika ndetse no mu rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe.n’ejo bundi Congo n’uRwanda habaye kubiganiraho mu nama y’Umuryango w’Abibumbye y’umutekano, aho hose ku nama nyamakuru ni uko hasubukurwa bya biganiro bya Congo n’abo bafite intwaro n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikongera bikaganira, noneho no mu rwego rwa ya nama y’ibihugu byo mu biyaga bigari,binyuze ku wuyikuriye ubu ari we Angola,akagerageza guhuza.

Yarabitangiye n’ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ubw’uRwanda , baganire ku rw’icyekwe ruveho, tujye mu bikorwa bifatika by’ubufatanye,duharanire twese ko amahoro arambye yaboneka mu burasirazuba bwa Congo.”

Uhagarariye uRwanda muri Congo yavuze ko kugeza ubu  abasirikare iki gihugu cyashimuse bagifungiye muri iki gihugu gusa ko hari ikizere ko bazarekurwa nk’uko cyabyiyemeje.

Ati “Amakuru mfite ni uko baba baragejejwe iKinshasa ariko Guverinoma ya Congo yemeye ko bazasubizwa uRwanda, ntibirakorwa ariko twizeye y’uko ijambo biyemeje , rizashyirwa mu bikorwa.”

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Rutshuru yemeza ko kuri uyu wa mbere imirwano ikomeje hagati y’ingabo za FARDC zasubukuye ibitero ku mutwe wa M23 mu gihe hari hashize icyumweru hari agahenge.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW