AS Kigali vs APR: Hakizimana Louis azaca urubanza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya AS Kigali FC na APR FC, ni zo zizashyira akadomo ku isozwa ry’umwaka w’imikino ku makipe yo mu cyiciro cya Mbere. Aya makipe yombi azatana mu mitwe ahatanira igikombe cy’Amahoro.

Hakizimana Louis yahawe umukino ufite igisobanuro ku makipe yombi

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kabiri tariki 28 Kamena Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro [18h30], benshi bibazaga abazawusifura ariko amaso yaheze mu kirere.

Uyu mukino witezwe na benshi, wahawe Hakizimana Louis nk’umusifuzi mpuzamahanga uzaba ari hagati, azungirizwa na Karangwa Justin nk’umusifuzi mpuzamahanga uzaba ari umwungiriza wa Mbere na Maniragaba Valery uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdoulkarim azaba ari umusifuzi wa Kane.

Benshi mu bakurikira umupira w’amaguru w’u Rwanda, bahamya ko uzaba ari umukino ukomeye cyane, bitewe no gushaka kwihimura kwa APR FC yatsinzwe na AS Kigali mu mukino wa shampiyona uheruka, ariko iyi kipe y’Umujyi wa Kigali ikaba ifite umutoza [Casa Mbungo] usanzwe azi gutwara ibikombe by’Amahoro.

Twagirumukiza azaba ari umusifuzi wa Kane
Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa Kabiri

UMUSEKE.RW