Ikipe ya AS Kigali WFC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021-2022. Ibi bisobanuye ko ari yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’abagore ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje imyiteguro yo kuzerekeza mu marushanwa mpuzamahanga.
Umutoza mukuru w’iyi kipe, Sogonya Hamiss Cyishi, yemeje amakuru avuga ko ikipe abereye umutoza igiye kuzana abakinnyi bongera imbaraga mu bo ikipe isanganywe kandi bazaturuka hanze y’Igihugu.
Ati “Niba tuzajya muri Tanzania muri Cecafa, bivuze ko tuzongera imbaraga mu ikipe yacu. Tugomba kongeramo abakinnyi b’abanyamahanga.”
Yongeyeho ati “Hari abakinnyi batibona neza mu ikipe. Tuzongera imbaraga mu mutima w’ubwugarizi, ku ruhande rw’ibumoso inyuma, umukinnyi ukina asatira na rutahizamu umwe. Abo ni abantu tugomba kongeramo.”
Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko abatoza b’iyi kipe bamaze gutumaho abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Uganda ndetse bitarenze ku wa Gatanu tariki 1 Nyakanga, bazaba bageze mu Rwanda.
UMUSEKE.RW