AS Muhanga ishobora gutera mpaga Rwamagana City

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru kiri gusozwa, nibwo hamenyekanye amakipe ane agomba gukina 1/2 cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri nyuma yo gusezerera ayo bari bahanganye.

AS Muhanga yatanze ikirego muri Ferwafa irega Rwamagana City

Ikipe ya Rwamagana City yageze muri 1/2, isezereye ikipe ya AS Muhanga iyitsindiye iwayo [i Muhanga] ibitego 2-1. Igiteranyo cy’imikino ibiri yahuje aya makipe, cyahaye ibitego 2-2 ariko AS Muhanga isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe iwayo.

Nyuma yo gusezererwa, ubuyobozi bwa AS Muhanga bwatanze ikirego mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, burega Rwamagana City bivugwa ko yakinishije umukinnyi wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, yemereye UMUSEKE ko AS Muhanga yatanze ikirego irega Rwamagana City.

Ati “Yego. Hari ikirego AS Muhanga yatanze irega Rwamagana City. Turacyari gusuzuma neza iby’ikirego tunareba ibimenyetso bashingiraho. Turarara tubasubije.”

N’ubwo AS Muhanga yatanze iki kirego ariko, abo muri Rwamagana City ntacyo bishinja nk’uko umutoza mukuru w’iyi kipe, Nsengiyumva François uzwi nka Sammy yabihamije.

Ati “Twe iyo tugiye gukina tubaza Fédération, tukababaza tuti ni abahe bakinnyi bacu batemerewe gukina. Icyo kirego njye ntabwo nkizi ahubwo nyimenye nanjye byamfasha. Ntabwo twashyira mu kibuga umukinnyi ufite amakarita.”

Uyu mutoza yakomeje asaba ko abantu bari mu mupira w’amaguru bakwiye kuba abanyamwuga, ndetse bakaba abanyakuri.

Biteganyijwe ko imikino ya 1/2 ibanza izakinwa kuwa Kabiri tariki 14 Kamena, iyo kwishyura izakinwa tariki 18 Kamena.

- Advertisement -

Rwamagana City mu gihe ikirego cyaba giteshejwe agaciro, izatangira yakira Interforce FC, mu gihe Sunrise FC izaba yakiriye Vision FC. Amakipe abiri ageze ku mukino wa nyuma ahita azamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Vision FC yo yasezereye Heroes FC muri 1/4

UMUSEKE.RW