Basketball: Ikipe y’Igihugu U18 yagarukanye ishema i Rwanda

Mu minsi ishize, mu gihugu cya Uganda haberaga imikino ya Basketball yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika mu bari munsi y’iminsi 18 mu bakobwa n’abahungu [U18 Afro-Basketball 2022].

U Rwanda rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri U18

Ingimbi zari zihagarariye u Rwanda mu gushaka iyi tike, zegukanye igikombe zihita zinabona iyi tike yo kuzakina Afro-Basketball. Mu bangavu, ikipe ya Uganda ni yo yegukanye igikombe, binayihesha itike yo kujyana n’u Rwanda muri iri rushanwa. Bisobanuye ko ibi Bihugu byombi ari byo bizahagararira Akarere ka Gatanu.

U Rwanda mu bahungu bari munsi y’imyaka 18 [U18] na Uganda mu bakobwa, ni zo zatwaye ibikombe nyuma yo gusoza irushanwa ry’Akarere ka Gatanu  [Zone V] ari aba mbere.

Ibi Bihugu byombi byahise bikatisha itike ya Afro-Basketball U-18, izabera muri Madagascar kuva tariki 4-14 Nyakanga 2022.

Ingimbi z’u Rwanda zarwimaniye muri Uganda

UMUSEKE.RW