Bihinduye isura! Kenyatta ategetse ko EAC yohereza ingabo muri Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko mu Burasirazuba bwa Congo nta muntu cyangwa umutwe w'abantu wemerewe kugendana intwaro utabyemerewe

Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) yategetse ko imitwe yitwaje intwaro muri Congo Kinshasa yose izishyira hasi, ndetse avuga ko ubu ingabo z’uyu muryango zigiyeho zikazajya gucunga amahoro muri kiriya gihugu.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko mu Burasirazuba bwa Congo nta muntu cyangwa umutwe w’abantu wemerewe kugendana intwaro utabyemerewe

Icyemezo kije nyuma yaho umutwe w’inyeshyamba za M23 weguye intwaro ndetse ugafata umujyi wa Bunagana.

Uhuru Kenyatta yagarutse ku nama y’Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango yabereye i Nairobi tariki 21 Mata, 2022 yanemejwemo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibaruzwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko yagiranye ibiganiro na bagenzi be kuri telefoni ku wa Kabiri tariki 14 Kamena no kuri uyu wa Gatatu, baganira ku nzira yo gushaka amahoro binyuze mu biganiro bibera i Nairobi.

Perezida Kenyatta avuga ko asaba Abakuru b’Ibihugu by’Akarere kugira ubushake politiki, no gukoresha ingufu za gisirikare kugira ngo Congo igire amahoro n’umutekano birambye.

Yavuze ko intambara imaze iminsi ibangamiye akazi kakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ndetse n’umuhate wari washyizwe mu nzira y’ibiganiro by’Abanyekongo bibera i Nairobi.

Ati “Intambara inyuranyije n’inzira y’amahoro ikomeje igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke nk’uko byari bikubiye mu itangazo ryo ku wa 21 Mata, 2022, bityo nsabye ko intambara mu Burasirazuba bwa Congo ihagarara, n’imitwe yitwaje intwaro, iy’imbere mu gihugu n’iyo mu bihugu bituranyi gushyira intwaro hasi, nta mananiza, hakayobokwa inzira ya politiki.”

Uhuru Kenyatta yavuze ko Intara za Ituri, Kuvu ya Ruguru, uduce twa (Bunagana, Bugusa, Masisi, Lubero, Beni, na Kasindi), Kivu y’Epfo tudakwiye kubarizwamo intwaro (WEAPONS FREE ZONE), umuntu uzaba yitwaje intwaro cyangwa umutwe witwaje intwaro nta burenganzira ubifitiye, cyangwa atoherejwe mu buryo buzwi, cyangwa atari mu ngabo zahoherejwe, azamburwa intwaro.

Yagize ati “Mu gukora ibi, ntangaje ishyirwaho ry’ingabo z’Akarere ka Africa y’Iburasirazuba, zizaba zigengwa n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC.”

- Advertisement -

Izi ngabo zari zemejwe ko zashyirwaho muri iriya nama y’Abakuru b’ibihugu yabaye tariki 21 Mata, 2022.

Abagaba Bakuru b’ingabo mu Bihugu bya Africa y’Iburasirazuba bazahurira i Nairobi ku Cyumweru tariki 19 Kamena, 2022 kugira ngo baganire uko izo ngabo zizoherezwa.

Igiteye inkeke mu nama y’abakuriye umutekano mu Karere ka EAC baheruka guhurira i Goma ariko u Rwanda ntabwo rwitabiriye iyo nama. Ikindi gihangayikishije kurushaho ni uko Congo ishyira u Rwanda mu majwi irushinja gufasha inyeshyamba za M23.

Gusa, imyitozo y’ingabo zo mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba yasojwe muri Uganda, ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda barayitabiriye.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ndetse n’Umujyanama wa perezida mu by’umutekano yavuze ko Perezida Museveni, Umugaba Mukuru w’icyirenga w’ingabo za Uganda, yatanze itegeko ko ingabo z’icyo gihugu ziri muri Congo ziguma mu birindiro zirimo kugeza hasohotse andi mabwiriza.

Izo ngabo zihamaze hafi amezi abiri zirwanya umutwe wa ADF ku bwumvikane na Leta ya Congo ndetse zikaba zifatanya ku rugamba n’ingabo za Congo, FARDC.

EAC yafashe imyanzuro ikomeye ku Nyeshyamba zirwanira muri Congo

UMUSEKE.RW