BIRIHUTIRWA! Menya uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu bitewe n’inama ya CHOGM

Mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17  Kamena, umuhanda uva kuri Hoteli Serena  kugera kuri Sitasiyo ya essence ya SP urakoreshwa n’abashyitsi gusa.

Ikarita y’umuhanza ukoreshwa n’abashyitsi

Polisi y’u Rwanda irasaba abasanzwe bakoresha uwo muhanda gukoresha indi mihanda kugira ngo bakore gahunda zabo uko bisanzwe, bagakoresha umuhanda uva kuri  SP ugakomeza kuri  Imbuga City Walk, ukanyura  CHUK.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko  Polisi y’ u Rwanda  isaba  abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.

Yavuze ko Abapolisi bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho kunyura hagamijwe kubahiriza umutekano wo mu muhanda.

Uwashaka kumenya amakuru agendanye n’impinduka z’ikoreshwa ry’imihanda yasura imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda arizo; Twitter, Facebook, ndetse no ku rubuga rwa Polisi y’ u Rwanda, akabona impinduka zabaye ku mikoreshereze y’imihanda buri munsi, bityo bikamufasha gupanga ingendo ze, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW