Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Buri mwaka isi ihangana n’ibyorezo birenga 200 -Dr Ménelas

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/06/23 12:36 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Dr Nkeshimana Ménelas avuga ko buri mwaka isi  ihangana n’ibyorezo birenga 200 harimo ibyorezo bikaze bihitana umubare munini w’abaturage.

Dr Ménelas Nkeshimana avuga ko hari ibyorezo birenga 200 isi yagiye ihangana nabyo
Ibi yabibwiye abanyamukuru bibumbiye mu Muryango ABASIRWA mu mahugurwa yabahuje n’inzego z’Ubuzima yabereye mu Karere ka Bugesera.

Dr Nkeshimana Ménelas ukora mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza(CHUK) avuga ko  kuva mu mwaka wa 1817-1823 icyorezo cya Choléra cyahitanye abantu benshi ku isi, kandi icyo gihe inzego z’Ubuzima zitari zihamye ku rwego rushimishije nk’uko zimeze ubu.

Nkeshimana avuga ko uko imyaka yagiye ihita indi igataha ari nako byagendaga byiyongera bigafata n’intera ndende.

Ati “Hari bimwe twamenyaga, ibindi tukabyumva nk’inkuru byabereye mu bihugu bitandukanye.”

Dr Ménelas yatanze urugero rwa vuba rw’icyorezo cya Ebola cyishe abantu benshi mu Gihugu cya Kongo no bindi bihugu by’Afrika y’iburengerazuba.

Yavuze ko hari icyorezo cya mugiga cyahitanye abatari bakeya ku isi, ariko muri iyi myaka uRwanda rukaba rwarafashe ingamba zikomeye zo gukingira abaturage barwo.

Nkeshimana avuga ko hari n’icyorezo cy’ibinyoro cyayogoje isi ahagana mu mwaka wa 1930.

Hakaba kandi n’icyorezo  cya ‘ Fièvre Jaune’ kitigeze cyorohera abatuye isi.

Yagize ati “Mu myaka yashize Cholera twayumvaga ku kirwa cya Nkombo mu gihe mu bindi bice ari amahoro, ariko n’ubwo yakwica umuntu 1 iba ije ari icyorezo ku buryo hadafashwe ingamba yakwica umubare munini  w’abaturage.”

Nkeshimana avuga ko mu bindi byorezo byishe abantu benshi ku isi abato n’abakuru bamenye ari icyorezo cya COVID 19  kuko no mu Rwanda cyahageze.

Gusa agahamya ko iyo uRwanda rudashyiraho amabwiriza yo kucyirinda kiba gikomeje umurego wo guhitana abaturage barenga umubare w’abo kimaze kwica.

Usibye COVID 19 , hari n’indwara ya SIDA itarabonerwa urukingo n’umuti uyivura, keretse igabanya ubukana bwa Virusi iyitera.

Nkeshimana yavuze ko hari na Malariya kugeza ubu yica abantu batari bakeya hirya no hino  ku isi.

Muganga Nkeshimana yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhangana n’ibyorezo abantu bumva birimo  ku yindi migabane nka  ‘Variole de Singe’ ariko kitaragera mu Rwanda.

Nkeshimana asoza ashimira aho uRwanda rugeze mu kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo.
Perezida wa ABASIRWA Ndamage Frank yasabye abanyamakuru ko bakora ubuvugizi ku ndwara z’ibyorezo
MUHIZI ELISÉE /  UMUSEKE.RW i Bugesera
Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baratabaza amahanga

Inkuru ikurikira

RUSWA mu mupira w’amaguru, uwari Umuyobozi muri FERWAFA n’umusifuzi BARAFUNZWE

Izo bjyanyeInkuru

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM
Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

2023/03/25 4:38 PM
Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

2023/03/25 2:40 PM
 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

2023/03/25 2:13 PM
America yakurikiranye umuntu wayo wari ufingiye mu Rwanda – “Pressure out!”

America yakurikiranye umuntu wayo wari ufingiye mu Rwanda – “Pressure out!”

2023/03/25 11:06 AM
Bihinduye isura mu Gikombe cy’Amahoro, FERWAFA yanze ikirego cy’Intare FC

Bihinduye isura mu Gikombe cy’Amahoro, FERWAFA yanze ikirego cy’Intare FC

2023/03/25 9:24 AM
Inkuru ikurikira
Imikino y’abafite ubumuga: Simon Baker yibukije Abanyarwanda ko bashoboye

RUSWA mu mupira w'amaguru, uwari Umuyobozi muri FERWAFA n'umusifuzi BARAFUNZWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010