Ku wa Kabiri tariki 28 Kamena, ni bwo hazakinwa umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, uzahuza ikipe ya AS Kigali FC na APR FC. Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro [18h30].
Ni umukino uzaba ukomeye kurusha uko bamwe babitekereza, cyane ko izi kipe zombi zizi agaciro k’iki Gikombe kizaba gikinirwa. Gusa uyu mukino wongera gukomezwa no kuba AS Kigali FC yaratsinze APR FC mu mukino wo kwishyura wa shampiyona.
Umutoza wa AS Kigali FC, Casa Mbungo André aganira na UMUSEKE, yavuze ko asaba abazasifura uyu mukino kuzarangwa n’ubunyangamugayo kurusha gutekereza ibindi.
Ati “Tumaze tuvugwaho ibintu bitari byiza muri Siporo yacu, ndisabira ko twakwikosora, cyane cyane ku mukino tuzakina na APR FC. Ndisabira abasifuzi bazigaragaze nk’abantu bashaka gukora umurimo wabo kinyamwuga. Bazigaragaze bakora bafite ubunyangamugayo. Byafasha kugira ngo abantu babagirire icyizere, cyae cyane mu mwaka utaha. Niba turangirije ku bintu bitari byiza nk’ibyo tumaze iminsi tubona, nibaza ko nta kizere abantu bazatugirira.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko uyu mukino uzaba ukomeye cyane, bitandukanye n’ibyo abantu bamaze iminsi bavuga ko uzorohera AS Kigali kuko yatsinze APR FC muri shampiyona.
Casa kandi, yanasabye abakinnyi bamaze kurambagizwa n’andi makipe, kuba inyangamugayo bakazatanga byose byabo kugira ngo n’ahandi bazajya bazabe bubanywe.
Mu mukino ibiri uyu mutoza aheruka kugeza ikipe ku mukino wa nyuma [Police FC na AS Kigali FC], yegukanye igikombe cy’Amahoro.
UMUSEKE.RW