Cyera kabaye Amavubi yageze i Kigali

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yakinnye umukino wayo tariki 7 Kamena, itsindwa na Sénégal igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

Amavubi yageze i Kigali nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu

Nyuma y’uyu mukino wa Kabiri mu itsinda rya 12 (L), u Rwanda ruherereyemo, ntabwo Amavubi yahise agaruka kuko yagowe no kubona indege.

Uko urugendo rw’Amavubi rwari ruteye, ni uko yagombaga guca i Cotonou muri Bénin, agakomeza mu Mujyi wa Addis Ababa muri Éthiopie, bakahava baza i Kigali.

Nyuma y’uru rugendo rutari rworoshye, Amavubi n’abandi bajyanye na yo bose, bageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Abandi bakinnyi bari babanje gufashwa kubona indege bitewe n’uko bagombaga gusubira mu makipe yabo, ni Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihadi na Rafaël York.

Mutsinzi Ange we yaje mu ba mbere
Amavubi afite inota rimwe mu mikino ibiri
Bamwe mu bakina hanze y’u Rwanda bafashijwe kubona indege umukino ukirangira

UMUSEKE.RW