Ferwafa yivuguruje gatatu mu minsi ine

Kuva AS Muhanga yatsindwa na Rwamagana City muri 1/4 cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, hatangiye imanza zishingiye ku gusezerera iyi kipe y’Intara y’i Burasirazuba ariko bidaciye mu mucyo.

Rwamagana City yatumye Ferwafa yivuguruza gatatu

Ikipe ya AS Muhanga yahise itanga ikirego muri Ferwafa, irega ko Rwamagana City yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua kandi yari afite amakarita atatu y’umuhondo.

Rwamagana City icyumva ko yarezwe na AS Muhanga, yahise yandikira Ferwafa iyisobanuza ikirego yarezwe kuko ntacyo yari izi.

Tariki 13 Kamena, Ferwafa yatangaje ko AS Muhanga yateye mpaga Rwamagana City kubera gukinisha Mbanza Joshua muri 1/4 kandi yari afite amakarita atatu y’umuhondo.

Rwamagana City ikimenyeshwa iki cyemezo, yahise yandika ijurira ndetse inagaragaza ko ibyo yahaniwe atari ukuri.

Nyuma y’ubu bujurire bwa Rwamagana City, ntabwo iyi kipe yasubijwe ahubwo tariki 14 Kamena, Ferwafa yahise itangaza ko umukino wa 1/2 wari guhuza AS Muhanga na Interforce FC wasubitswe kuko hagomba gusuzumwa ubujurire bwa Rwamagana City. Ibi byabaye, amakipe yombi yamaze no kugera ku kibuga.

Nyuma yo kugenzura ibimenyetso bikubiye mu bujurire bwa Rwamagana City, tariki 16 Kamena, Ferwafa yongeye gutangaza undi mwanzuro utandukanye n’indi ibiri ya Mbere, ivuga ko Rwamagana City ari yo izakina na Interforce FC muri 1/2 ku matariki ataramenyekana.

Iri shyirahamwe ryavuze ko ryasuzumye ubujurire bwatanzwe n’ikipe yari yatewe mpaga, risanga yari yarenganye.

Ibi bigahita bisobanura neza ko, Ferwafa yivuguruje inshuro eshatu mu minsi itarenze itanu.

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Henry Muhire arashyirwa mu majwi.

Kuri iki kibazo kimaze, abazi neza uko byagenze, babwiye UMUSEKE ko Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, hari ibyemezo yagiye afatira Komisiyo ishinzwe amarushanwa ariko atasuzumye ibimenyetso byatanzwe n’ikipe ya Rwamagana City.

Aha ni ho benshi bahera bibaza impamvu ibyemezo byo gutera mpaga Rwamagana City, byafashwe hagendewe ku kirego cya AS Muhanga gusa, aho kubanza kumva urundi ruhande.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa aratungwa urutoki muri iki kibazo
Nyuma y’ibyo byose, Rwamagana City yahawe ubutabera
Nyuma y’ubujurire bwa Rwamagana City, umukino wa AS Muhanga na Interforce FC wahise usubikwa ikubagahu
Ferwafa yari yatangaje ko Rwamagana City yahanishijwe mpaga
Umukinnyi yashyizweho amakarita atatu y’umuhondo atigeze ahabwa

UMUSEKE.RW