Goma: Abigaragambya batwitse ibendera ry’u Rwanda barashaka kwinjira i Gisenyi ku ngufu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abapolisi ba RDC bahanganye n'abigaragambya bashakaga kwinjira mu Rwanda ku ngufu

Abatuye Umujyi wa Goma, ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru, ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 15 Kamena 2022 bahuriye mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana u Rwanda n’ibitero bavuga ko bagabwaho n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe Bunagana.

Abapolisi ba RDC bahanganye n’abigaragambya bashakaga kwinjira mu Rwanda ku ngufu

Imitwe myinshi ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abanye-Congo nka Lucha, Filimbi, Sosiyete Sivile n’indi miryango ni bo bahamagariye abaturage kwigaragambya bamagana u Rwanda bavuga ko rushyigikiye M23.

Ni imyigaragambyo yahereye kuri Entrée président yerekeza i Goma mu Mujyi rwagati, ikomereza ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo.

Abigaragambya bafite ibyapa byanditseho amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda n’ibitutsi by’urukozasoni.

Kuri  Petite barrière aba banye-Congo intero ni imwe “gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 wirukanye ingabo za Leta mu Mujyi wa Bunagana.”

Bateye bakuranwa zimwe mu ndirimbo zivuga ko “Turambiwe agasuzuguro k’u Rwanda, turashaka ko Perezida Tshisekedi aduha uburenganzira ingabo zacu zikomeka u Rwanda kuri RD Congo yacu.”

Aba bigaragambya mu magambo yuzuye urwango bari “kuvuga ko abanyarwanda bari muri Congo bagomba guhura n’akaga gakomeye.”

Umwe mu bakongomani bavuga Ikinyarwanda utuye i Goma waganiriye n’UMUSEKE yavuze ko “Ubwoba ari bwose bikingiranye mu nzu kugira ngo badahohoterwa.”

Avuga ko mu gihe Leta ya Congo ishyigikiye imyigaragambyo nk’iyi hirya no hino mu gihugu byerekana ko “Ubuzima bwacu buri mu mazi abira.”

Petite barrière, Mu bushotoranyi bwo ku rwego rwo hejuru, abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo muri Congo bari muri iyi myigaragambyo “Bagaragaye batera amabuye inzego zishinzwe umutekano ku mupaka ku ruhande rw’u Rwanda.”

Abapolisi b’u Rwanda bari bambariye imyigaragambyo

Abapolisi b’u Rwanda bigaragara ko “Baryamiye amajanja” mu bwitonzi buvanze n’amakenga “Bahagaze bemye bategereje ko hari uwakora ikosa ryo kwinjira mu Rwanda.”

- Advertisement -

Aba bakameje bashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu bavuga ko “nta kibzo kijyanye n’imishyikirano na M23, Twiteguye intambara yo kurwanya u Rwanda na Kagame.”

Abigaragambya batwitse ibendera ry’u Rwanda ryari ku cyicaro gikuru cya Banki ya BDGL.

https://fb.watch/dFtNLPG-kN/
https://fb.watch/dFtFzn459k/

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW