Goma: Basoje amasengesho yo gusabira ingabo zisumbirijwe na M23

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abiganjemo abo muri LA LUCHA bari mubateguye aya masengesho

Mu Mujyi wa Goma ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, basoje Icyumweru cy’amasengesho yo gusabira Ingabo za Leta ya Congo FARDC zisumbirijwe n’inyeshyamba za M23 ku rugamba.

Abiganjemo abo muri LA LUCHA bari mubateguye aya masengesho

Ni amasengesho yamaze iminsi irindwi aho abayobozi ba sosiyete Sivile basabye urumuri kandi basaba amahoro muri DRC.

Icyumweru cy’amasengesho yo gushyigikira FARDC ku mirongo y’urugamba, isinzi ry’abantu ryingingaga Imana ngo ihagarike umuvuduko wa M23 inahe ibihano abatera inkunga uwo mutwe wegetswe k’u Rwanda.

Buri 12h00 na saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu gihe cy’iminota 5, abantu amagana bazengurukaga Rond Point “Signers” i Goma bafite Buji yaka hamwe n’ibirango by’igihugu.

Marrion Ngavho, perezida wa sosiyete sivile muri Goma, asobanura iby’aya masengesho yamaze icyumweru yagize ati ” Turasaba abaturage bose kwiringira Imana. Twashyize intwaro, igenamigambi, imishyikirano mu biganza by’Uwiteka. Kandi twizera ko tuzatsinda kandi tugatsinda umwanzi, duhawe umugisha w’Imana, kugira ngo dushobore gutangira gutekereza ku iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Twamamaje ibendera, dukwirakwiza buji, tuvuga ko dushaka amahoro n’umucyo muri iki gihugu.”

Kuwa 30 Kamena 2022 hateganijwe amasengesho karundura yo kwiyiriza no gutakambira Imana ngo ibakize inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ubutaka bwa RD Congo.

Amasengesho nk’aya yabaye muri Nord Kivu yasojwe mu Mujyi wa Kinshasa aho Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo yarambitsweho ibiganza n’abakozi b’Imana mu rwego rwo gushyigikira Ingabo z’Igihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -