Gsb Kiloz yongeye gucyurira ababyinagaza injyana ya Hip Hop -VIDEO

Umuraperi GSB Kiloz binyuze mu ndirimbo “Ntiwankanga” yongeye kunenga abafite uburyo bwo kubaho bapyinagaza abakora injyana ya Hip Hop, n’abasuzugura rubanda rugufi bitwaje ibyo bakora n’inshingano runaka.

Iraguha Lando Fils uzwi nka Gsb Kiloz mu muziki nyarwanda

Muri iyi ndirimbo yahuriyemo n’umuraperi uzwi nka EXTRA bannyega bikomeye abafite imyumvire ya “Uzi icyo ndicyo” ndetse n’abifuriza bagenzi babo gukura basubira inyuma nk’isabune.

Mu magambo akakaye aba basore bagaruka ku buzima bwo mu muryango nyarwanda, ariko bakitsa ku bitsitaza bahura nabyo mu muziki bakora.

Muri iyi ndirimbo igizwe n’iminota ibiri n’amasegonda 55. GSB Kiloz hari aho yaririmbye ati “Kugura inzira nasanze nta mumaro wa danger, nasanze ibikorwa bikomeye aribyo bihabya aba Haters (abanzi),…”

Akomeza avuga ko imihanda yirutse yamukajije nka bombe “Bituma njyana n’abanjye bamwe bankunda nta buryarya.”

Ibi byahise bihuzwa n’umwuka utari mwiza uvugwa hagati y’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop (Old School) n’abanyamakuru b’imyidagaduro.

Humvikanye kenshi abanyamakuru bashinja abakora iyi njyana ikinyabupfura hafi ya ntacyo no gukoresha ibiyobyabwenge bisanishwa n’intandaro yo kudindira kw’iyi njyana.

Mu kiganiro n’UMUSEKE GSB Kiloz yagize ati ” Old School ntaho iteze kujya kuberako ivuga ibiba muri sosiyete. Nabibwira ko bayizimya basubize amerwe mu isaho kuko ngirango bimaze kumenyerwa ko hari abakoze cyera na n’ubu tucyubaha, mu gihe hari abari gukora ubu banazima mbere yo kwaka kubera kuvuga ibintu bidashinga.”

Akomeza avuga ko nta bushotoranyi buri muri iyi ndirimbo nk’uko hari abavuga ko hari abo bifuje kwibasira.

- Advertisement -

Ati ” Oya ntabwo ari ugushotorana ahubwo ni ukwihaniza buri umwe wese ufite imyumvire yo gukanga abo yumva ko ngo arenze.”

Uyu muhanzi avuga ko hari abantu bifuza guteza akavuyo no kuzana umwiryane mu ruganda rw’umuziki nyarwanda bitwikiriye umutaka ngo “Wo kuwuteza imbere.”

Atunga urutoki abatumira abahanzi b’abanyamahanga “bakabaha amafaranga umurengera” mu gihe hari abandi “Bafunga ibitaramo by’umunyarwanda wirwanyeho.”

Avuga ko nk’ikipe bakorana yitwa Belo Gang bari mu myiteguro y’igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo “Ntiwankanga” nyuma bakazakomereza ibitaramo mu Ntara zigize u Rwanda.

Iraguha Lando Fils wiyise GSB Kiloz mu muziki asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo zirimo ize bwite n’izo agurisha bagenzi be, azwi mu ndirimbo zirimo Abanjye ndabazi, Ibisekuru, Akarwa n’izindi.

Reba hano indirimbo “Ntiwankanga” ya Gsb Kiloz ft EXTRA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW