Hakizimana Amani yerekeje muri Musanze FC

Nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino mu Cyiciro cya Mbere, amakipe akomeje kurambagiza no kugura abakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino (2022-2023).

Hakizimana Amani (uri iburyo) yamaze imyaka itatu muri Vision FC

Nyuma yo kurekura abakinnyi, ikipe ya Musanze FC yatangiye gusinyisha abasimbura b’abo yarekuye.

Hakizimana Amani ukina mu bwugarizi, yasinyiye iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda, amasezerano y’imyaka ibiri.

Amani w’imyaka 22, yari amaze umwaka umwe muri Bugesera FC yagiye avuye muri Vision FC yamaze imyaka itatu.

Amani ni myugariro utanga icyizere
Amani (uri ibumoso) yari amaze umwaka muri Bugesera FC

UMUSEKE.RW