Hakizimana Muhadjiri agiye gusubira gukina mu Barabu

Nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe muri Police Football Club, Hakizimana Muhadjiri yifujwe n’amakipe amwe mu Rwanda, arimo iyo yari arimo, AS Kigali FC yahozemo na Rayon Sports FC yakomeje kumwifuza kenshi.

Muhadjiri azaba asubiye gukina mu Barabu ku nshuro ya Kabiri

Amakuru UMUSEKE wamenye ukesha inshuti za hafi z’uyu mukinnyi, ni uko yamaze gusinyira ikipe ya Al Kholood, igisigaye ari ukubona ibyangombwa bimwemerera kwinjira muri Arabie Saoudite [Visa].

Muhadjiri yasinye amasezerano y’umwaka umwe (2022-2023) muri iyi kipe.

Si ubwa Mbere Muhadjiri yaba agiye gukinira amakipe yo mu Barabu, kuko mu 2019 yakinaga muri Émirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai.

Uyu mukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi, ni umwe mu beza u Rwanda rufite kugeza ubu, cyane ko umwihariko atandukaniraho n’abandi ari ugutsinda imipira iteretse.

Yakiniye amakipe arimo Ètincelles FC y’iwabo i Rubavu, Kiyovu Sports, Mukura VS, APR FC, AS Kigali FC na Police FC yari arimo.

Muhadjiri yamaze gusinyira Al Kholood

UMUSEKE.RW