Hari byinshi Gasogi yambuwe n’abasifuzi; KNC yatunze urutoki abasifuzi

Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe atandukanye yagiye yumvikana ashyira mu majwi abasifuzi, abashinja ko bayarenganyije. Abatoza, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana, bakunze kugaragaza ko imisifurire itababaniye neza. Igihamya ibi, ni uko hari na bamwe mu basifuzi bagiye bafatirwa ibihano mu buryo butandukanye.

KNC ahamya ko abasifuzi batabaniye Gasogi United muri uyu mwaka

Umwe mu bayobozi b’amakipe wakunze kugaragaza ko hari abasifuzi bitwaye nabi, ni KNC uyobora ikipe ya Gasogi United. Uyu muyobozi ntiyigeze atinya gutunga urutoki igice cy’abasifuzi abashinja kubogama ku mikino imwe n’imwe.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE agaragaza uko umwaka w’imikino wagenze ku ikipe abereye umuyobozi, yongeye gutunga urutoki abasifuzi, agaragaza ko hari ibyo ikipe itagezeho ariko ibyambuwe n’abasifuzi.

Ati “Hari impamvu nyinshi zatumye tutarageze ku byo twifuzaga kugeraho. Hari ibyo twagizemo uruhare ubwacu, ariko hari n’ibyo tutagizemo uruhare. Kuko kugeza n’ubu ntiwambwira ngo Igikombe cy’Amahoro twakivuyemo ku bushake bwacu, twagikuwemo n’abasifuzi.”

Yakomeje agira ati “Kuko abo basifuzi barabyemera kuko hari n’ababihaniwe. Kuri twebwe hari ibyo tutari guhindura.”

Uretse ku gikombe cy’Amahoro, KNC yavuze ko no muri shampiyona imisifurire itagendekeye neza ikipe ya Gasogi United kuko we abona hari aho yagiye irenganywa.

Ati “Muri shampiyona hari ibyo twatekerezaga ariko ntitwabigeraho. Harimo nanone ikibazo cy’imisifurire ibyo ntabwo twabitindaho.”

Mbere y’umunsi umwe ngo shampiyona irangire, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa 12 n’amanota 33 n’umwenda w’ibitego bine.

Abasifuzi bagiye batungwa urutoki muri uyu mwaka

UMUSEKE.RW

- Advertisement -