Hitezwe iki mu gihe M23 ya Gen Makenga yahezwa mu biganiro byasabwe na LONI ?

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Gen Sultan Makenga avuga ko atifuza kurasana n'abavandimwe be agasaba ibiganiro nk'inzira y'amahoro arambye

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kasabye bidasubirwaho imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro i Nairobi, ibi biganiro ntibirimo umutwe wa M23 igice cya Gen Sultan Makenga wafashwe nk’umutwe w’iterabwoba ukomeje kuzahaza ingabo za Leta ya Congo.

Gen Sultan Makenga avuga ko atifuza kurasana n’abavandimwe be agasaba ibiganiro nk’inzira y’amahoro arambye

Kuwa Gatanu tariki 03 Kamena 2022, Iyi Nama yamaganye imitwe yose yitwaje intwaro ikomeje kuba intambamyi y’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo, harimo M23 ,Coopérative pour le développement du Congo, FDLR, RED Tabara, Mai-Mai n’abandi.

Aka kanama ka LONI kamaganye ibitero biherutse kugabwa ku ngabo za FARDC na MONUSCO byashinjwe umutwe wa M23 mu gihe Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko intambara bamaze iminsi barwana yashojwe n’ingabo za Congo, MONUSCO na FDLR.

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kasabye ko iyi mitwe iranduka burundu igashyira intwaro hasi ikanitabira gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe kugira ngo haboneke amahoro arambye.

Imitwe ikomoka mu mahanga irwanira muri RDCongo na yo yasabwe gushyira intwaro hasi nta yandi mananiza igataha mu bihugu ikomokamo.

Leta ya Congo iherutse gutangaza ko itazigera ishyikirana na M23 igice cya Gen Sultan Makenga cyafashwe nk’umutwe w’iterabwoba.

M23 ivuga ko Leta ya Congo idashaka amahoro, ndetse ikavuga ko kuba igabwaho ibitero n’ingabo za Leta bisubiza ibintu irudubi bikanagira ingaruka ku mishyikirano yari yemejwe n’inama y’Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Leta ya Congo yasohoye itangazo risaba urubyiruko rufite ubushake kwiyandisha kwinjira mu Gisirikare kugira ngo rutange imbaraga mu guhashya “Umwanzi utifuza amahoro ku butaka bwa Congo.”

Ni mu gihe kandi ingabo za Congo zikomeje kuzana ku bwinshi abasirikare bavanwe mu zindi Ntara z’igihugu kuza gufatanya na bagenzi babo guhashya burundu umutwe wa M23.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatanu mu gisa nko gutanga abagabo, M23 yavuze ko imitwe itandukanye y’igisirikare cya Congo, FARDC ndetse n’ibikoresho byayo byavuye ahantu hanyuranye byegerezwa ahazagabwa igitero, ndetse ngo ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe irimo na FDLR- FOCA.

M23 yagaragaje ko yemera ndetse igashimangira ko nta nzira yo gukemura ibibazo mu Ntambara ishaka, ikifuza ko ibyo isaba bibonerwa ibisubizo mu biganiro, bidaheza kuko ari byo byakwiga neza ibibazo bihari kandi bigakemurwa.

Umutwe wa M23 uvuga ko intambara, bizwi ko igira uyitsinda n’utsindwa, kandi nta kindi yagezaho uretse gutinza kubona ibisubizo bikwiye  nk’uko byagiye bigenda.

Mu mpera z’Ugushyingo 2012, umutwe wa M23 wafashe Goma mu mirwano yahereye muri Rutshuru, iwuvamo nyuma y’iminsi 10 leta yemeye kuganira no kumva ibyo usaba.

Nyuma M23 yaje gushwana icikamo ibice bibiri inatsindwa intambara mu ntangiriro za 2013, igice cya Bosco Ntaganda na Runiga Rugerero gihungira mu Rwanda naho icya Bertrand Bisimwa na Gen Sultani Makenga kijya muri Uganda.

Ubwo imirwano yakazaga umurego mu mpera za Gicurasi 2022, Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabajijwe niba bifuza gufata Umujyi wa Goma icyo gihe yavuze ko nta gisubizo yatanga.

Mu biganiro biheruka i Nairobi M23 igice cya Gen Sultan Makenga yari ihagarariwe mu mishyikirano n’abantu babiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Benjamin Mbonimpa, na Lawrence Kaniyuka, ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Muri ibyo biganiro abo kwa Gen Makenga basohowe shishi itabona bataha bavuga ko Leta ya Congo nitemera ibiganiro bazumvana imitsi kugeza bicaye hamwe bagacoca ibibazo bihari.

Igice cyahungiye mu Rwanda cyari gihagarariwe na Jean Marie Runiga kikaba kigizwe n’abahungiye mu Rwanda bari i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abakurikira ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko mu gihe Leta ya Congo itazemera kwicarana na M23 igice cya Gen Sultan Makenga intambara itazahosha, kuko aricyo gifite imbaraga n’impamvu ifatika kirwanira.

Kuva M23 yasubira inyuma ikarekura bimwe mu bice yari yatse ingabo za Congo binyuze mu mirwano ikaze, abaturage bakomeje gusubira mu ngo zabo ariko isaha n’isaha rwakwambikana mu gihe FARDC yakongera gufungura umuriro nk’uko M23 ibivuga.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW